Perezida wa Republika Paul Kagame uri mu ruzinduko mu Birwa bya Bahamas yitabiriye ibirori by’isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge bwa Bahamas.
Yavuze ko amateka abantu basangiye nta wayahakana, cyangwa ngo abe yakwanduzwa n’inyanja ibatandukanya.
Ibi byose ngo ni umusingi ukomeye wo gushingiraho ubufatanye bukomeye kandi bwimbitse bw’ibihugu byombi.
Iki gihugu cyabonye Ubwigenge ku itariki 10 Nyakanga 1973 nyuma yo kumara imyaka amagana gikoronijwe n’Ubwongereza.
Bivuze ko uyu munsi huzuye neza imyaka 50.
Muri iyi myaka 50 ishize Perezida Kagame yashimiye iki gihugu kubera intambwe y’iterambere cyateye.
Aho muri Bahamas, Perezida Kagame yanahawe umudari w’icyubahiro ku bw’ubucuti afitanye n’iki gihugu n’abaturage bacyo.
Perezida Kagame yatangaje ko amateka ibihugu byombi bisangiye adashobora kusibanganywa n’inyanja ibitandukanya.
Bahamas ni igihugu gikize, gifite umusaruro mbumbe uri hejuru ku muturage mu bihugu bihugu byo muri Caraibe bivuga icyongereza.
Ubukungu bw’iki gihugu bushingiye cyane cyane ku bukerarugendo n’izindi serivisi zizamura ubukungu.
Muri izi serivisi ubukerarugendo bwihariye 50% by’umusaruro mbumbe.
Perezida Kagame yatangaje ko amateka ibihugu byombi bisangiye adashobora kusibanganywa n’inyanja ibitandukanya. Photo: Urugwiro Village