Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yahaye ubutumwa abifuza guhungabanya amahoro
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Perezida Kagame yahaye ubutumwa abifuza guhungabanya amahoro

igire
igire Yanditswe January 14, 2024
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko amahoro ari ngombwa ndetse buri wese ayakeneye haba imbere mu gihugu ndetse n’uko u Rwanda rubana n’ibindi bihugu, akebura abikomanga mu gatuza bashaka kuyahungabanya.

Ni ingingo Umukuru w’Igihugu yagarutseho kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama mu 2024, ubwo yari mu masengesho ngarukamwaka yo gusabira igihugu azwi nka ‘National Breakfast Prayer’.

Aya masengesho yitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, mu madini ndetse n’inshuti z’u Rwanda ziturutse hirya no hino.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye aya masengesho, Perezida Kagame yagaragaje ko buri muntu akeneye amahoro.

Ati “Twebwe ubanza tuyakeneye kurusha abandi, kuko twanayabuze, hari igihe twayabuze pe. Turayabura, amahoro kutaboneka adutwarira n’abacu batagira uko bangana.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko uharanira amahoro aba akeneye kuyakorera no gukomera ku buryo uguteye iwawe umenya kwitabara.

Ati ” Tugahitamo gukorana n’abandi, tugahitamo kubahana, ukanyubaha nkakubaha, ntabwo bijya inzira imwe gusa, bijya impande zombi.”

Yasabye urubyiruko rwo bayobozi b’ejo kwirinda ubugwari no kwemera ubusumbane kugira ngo amasomo akubiye mu mateka u Rwanda rwanyuzemo azabe umurage.

Ati “Naho kubaho mu buryo bw’ubugwari butagira inzira ntabwo ari byo, mu by’ukuri nzi ko n’Imana atari byo ishaka. Ntabwo Imana ishaka kurema abantu ngo bajye aho ndetse baze bagire abandi babasumba, abandi bemere.”

– Advertisement –

Perezida Kagame yavuze kandi ko iyo urebye aho u Rwanda rwavuye naho rugana nta muntu n’umwe w’aho ari ho hose ku Isi ushobora kuba ari we uhitamo aho avana u Rwanda, uko arutwara n’aho arugeza.

Ati ” Nta muntu n’umwe w’aho ari ho hose ku isi ushobora kuba ari we uhitamo aho avana u Rwanda , uko arutwara, n’aho arugeza, nta n’umwe, usibye Abanyarwanda ubwabo, na kwa kwemera no gukorana n’abandi.”

Perezida Kagame avuze ibi mu gihe Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi aherutse kwigamba ko ashaka gutera u Rwanda agakuraho ubutegetsi buriho.

Ni mu gihe kandi ku wa 11 Mutarama 2024, igihugu cy’u Burundi cyafunze imipaka ibuhuza n’u Rwanda nyuma yo gushinja Leta ya Kigali gutoza no gucumbikira umutwe wa RED-Tabara uherutse kugaba igitero mu Gatumba. Ibyo u Rwanda rwahakanye.

AMAFOTO:

Contents
– Advertisement –– Advertisement –

Perezida Paul Kagame mu masengesho yo Gusabira Igihugu

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire January 14, 2024 January 14, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?