Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahuriye na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Antoine Félix Tshisekedi mu biganiro byayobowe n’Umwani wa Qatar mu murwa mukuru Doha.

Ni ibiganiro bitunguranye kuri benshi kuko Perezida wa DRC Antoine Félix Tshisekedi Tshilombo, yari yaramaramaje ahakana ko atazigera guhura na Perezida Kagame w’u Rwanda uretse bahuriye gusa mu Ijuru.
Imwe mu myanzuro yafatiwe muri ibyo biganiro, harimo ko abakuru b’Ibihugu bya Congo n’u Rwanda basubukura ibiganiro bya Nairobi na Louanda byari byatangiye, ariko bikaza guhagarara kubera ko Leta ya Congo yanze gushyigikira imyanzuro yari ikubiye muri ibyo biganiro aho yasabwaga kwemera ko n’umutwe wa M23 ushyirwa mu biganiro.
Imbere y’Umwami wa Quatar Thamim Bin Hamad Al Thani Emir wari uyoboye ibyo biganiro, ba Perezida Kagame na Tshisekedi bemeranyije ko bagira uruhare mu gufata ingamba zo guhagarika intambara ibera mu Burasirazuba bwa Congo, nk’uko byari biherutse gusabwa n’inama yahuje abahagarariye ibihugu bigize imiryango ya EAC na SADC, ku wa 08 Gashyantare 2025.
Ba Perezida Kagame na Tshisekedi kandi bemeranyijwe ko bakomeza kugendera no kubahiriza ibyaganiriweho mu murwa mukuru wa Qatar, Doha kuri uyu wa 18 Werurwe 2025, mu rwego rwo kubaka umusingi w’ibiganiro bigamije amahoro arambye byose bikajyana no gushimangira intambwe yo kwemera kuganira nk’uko biteganywaga n’ibiganiro bya Luanda na Nairobi.
Ba Perezida w’Ibihugu byombi bashimiye Leta ya Quatar yabahaye ikaze mu biganiro bigamije kubaka amahoro arambye, kandi bizeza umwami wa Quatar ko bagiye gushyira mu bikorwa imyanzuro bemeranyijweho, kugira ngo bafatanyirize hamwe kugarura amahoro mu Karere.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaherukaga kuganira n’itangazamakuru, avuga ko ntacyatuma adahura na mugenzi we wa Congo, n’ubwo uwo we yari yaramaramaje ko atazahura na Kagame.