Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye (Village Urugwiro) itsinda ry’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Wartburg, baganira ku rugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye iri tsinda kuri iki cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023, rirangajwe imbere na Steve Noah wahoze ari umuyobozi muri Kaminuza ya William Penn University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aba banyeshuri bagaragaje amwe mu masomo bigiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse banagirana ikiganiro n’Umukuru w’Igihugu cyagarutse ku miyoborere, ubwiyunge ndetse n’urugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda.
AMAFOTO :
Office of the President
Sign Up For Daily Newsletter
Be keep up! Get the latest breaking news delivered straight to your inbox.
[mc4wp_form]
By signing up, you agree to our Terms of Use and acknowledge the data practices in our Privacy Policy. You may unsubscribe at any time.