Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Gashyantare 2026, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye itsinda ry’abayobozi 25 baturutse hirya no hino ku Isi babarizwa muri Dialog Group.
Bayobowe na Bobby Pittman, washinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete Kupanda Capital ndetse akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Banki ishinzwe Iterambere mu Rwanda (BRD).
Abandi barimo Nick Allardice, Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa GiveDirectly, Jocelyn Wyatt, Umuyobozi Mukuru wa Alight bari mu ruzinduko mu Rwanda kugira ngo bungurane ibitekerezo ku buyobozi n’iterambere.
Perezida Kagame n’aba bayobozi baganiriye ku rugendo rw’u Rwanda rw’impinduka mu myaka mirongo itatu ishize, harimo inzira y’Ubwiyunge n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, imiyoborere myiza n’ubuyobozi burangwa n’udushya, n’amahirwe y’ubufatanye bugamije gushyigikira icyiciro gikurikiraho cy’iterambere, hibandwa ku nzego zifatiye runini Igihugu.



