Perezida Kagame yakiriye abitabiriye Inama Mpuzamahanga y’Uburezi

igire

Guhera kuri uyu wa 19 kugeza ku wa 20 Gashyantare 2026, u Rwanda rurakira Inama Mpuzamahanga yita ku Burezi muri Afurika Itegurwa n’abafatanyabikorwa barimo Ikigo cya Loni gishinzwe Amahugurwa n’Ubushakashatsi (UNITAR).

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare 2026, yakiriye bamwe mu bayobozi b’abafatanyabikorwa bitabiriye iyo nama, barimo Prof. Subra Suresh, washinze akanaba Perezida w’Umuryango wita ku Burezi n’Imyigishirize (Global Learning Council) n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo UNITAR, Michelle Gyles-McDonnough.

Perezida Kagame kandi yakiriye abandi bafatanyabikorwa ari bo Umuyobozi Mukuru w’Umuryango, Villars Institute, Dr. Lee Howell na Dr. Gururaj Deshpande uri mu bashinze Umuryango wa Deshpande Foundation.

Inama bitabiriye irahuriza hamwe abakora mu rwego rw’uburezi, abayobozi, abashyiraho za Politiki ndetse n’abazishyira mu bikorwa, ba rwiyemezamirimo ndetse n’abanyeshuri mu nzego zinyuranye, aho bazungurana ibitekerezo ku bisubizo by’ibibazo bihari, kongera kuvugurura ahazaza ho kwiga ndetse no kongera umusaruro bitanga mu burezi.

Iyi nama iteranira i Kigali yateguwe kandi yakiriwe ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), akaba ari amahirwe yihariye yo kurushaho gukorana hagati y’ibihugu, mu nzego zitandukanye ndetse no guhanga ibishya bitanga ibisubizo ku ngorane zimwe na zimwe z’ingorabahizi ku rwego mpuzamahanga.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Kongera gutekereza Uburezi no Kwiga bijyanye n’Isi ihindagurika.” Izafasha mu kwibanda cyane ku kugaragaza aho uburezi buhurira no kwimakaza Ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano (AI), imibereho ya muntu, kubaka ibiramba no guteza imbere ubumenyi bwiteguye guharura amayira y’abakozi b’ahazaza.

Impuguke mu by’iryo koranabuhanga akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Carnegie Mellon Prof. Illah Nourbakhsh, yitezweho kugaragaza uburyo za robo na AI bikomeje guhindura icyerekezo cy’imyigire n’imyigishirize.

Hateganyijwe kandi n’ibindi biganiro bizayoborwa n’Umuyobozi Mukuru wa African Management Institute n’abandi bayobozi, baganira ku mpinduka zikenewe mu gutegurira abanyeshuri kuzaba babasha guhangana ku masoko y’imirimo yo mu mwaka wa 2030.

Perezida Kagame yakira Prof. Subra Suresh
Share This Article