Tariki ya 8 Ukwakira 2021, nibwo Ambasaderi Rania El Banna yatanze impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cya Misiri mu Rwanda, asimbuye Ambasaderi Ahmed Samy Mohamed El-Ansary, wari umaze imyaka itatu mu Rwanda.
Igihugu cya Misiri n’u Rwanda bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu mikoranire itandukanye, kuko muri Kamena 2021, Minisiteri y’Ubuzima, yagiranye amasezerano n’igihugu cya Misiri yo kubaka ikigo kizajya kivurirwamo indwara z’umutima kikanakorerwamo ubushakashatsi, bikazakorwa ku bufatanye bw’Ikigo cy’Abanyamisiri gishinzwe ubutwererane mu Iterambere (EAPD) ndetse na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda.
Ibihugu byombi bifitanye umubano n’imikoranire, mu bijyanye no kubaka ubushobozi bw’abasirikare n’abakozi mu by’umutekano, aho abasirikare b’u Rwanda bajya boherezwa muri iki gihugu mu mahugurwa atandukanye.
Bimwe mu bikorwa Ambasaderi wa Misiri ucyuye igihe, Rania El Banna yashyizemo imbara igihe yari amaze mu Rwanda, ni ukongera imbaraga mu bucuruzi n’ubukungu mu nyungu z’abaturage b’impande zombi.
U Rwanda na Misiri byateje imbere ubucuruzi, aho u Rwanda rwohereza mu Misiri ibirimo ibikomoka ku buhinzi bitandukanye, ndetse na Misiri ikitabira bimwe mubikorwa bitandukanye by’ubucuruzi, cyane cyane imurikagurisha Mpuzamahanga ribera mu Rwanda.