Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi wa Sudani y’Epfo Simon Juach Deng
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi wa Sudani y’Epfo Simon Juach Deng

igire
igire Yanditswe November 22, 2024
Share
SHARE

Perezida Kagame yakiriye mu Biro bye Village Urugwiro Ambasaderi Simon Juach Deng wari uhagarariye Sudani y’Epfo mu Rwanda.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Ugushyingo 2024, ni bwo Umukuru w’Igihugu yakiriye Ambasaderi Simon Juach Deng.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bibinyujije ku rukuta rwa X [Twitter] ntirwatangaje ibikubiye mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Ambasaderi Simon Juach Deng.

Ambasaderi Simon Juach Deng yari aherekejwe n’abarimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe.

Ambasaderi Deng yatangiye imirimo ye mu Rwanda muri Gashyantare 2023.

Ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 8 Gashyantare 2023, ni bwo Ambasaderi Deng yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira Sudani y’Epfo mu Rwanda.

Kuri uwo munsi, Perezida Paul Kagame yakiriye abambasaderi 14 baturutse mu bihugu bitandukanye.

Ambasaderi Simon Juach Deng yari ahagarariye Sudani y’Epfo mu Rwanda mu gihe icyicaro cye cyari i Kampala muri Uganda.

U Rwanda na Sudani y’Epfo bisanzwe bifitanye umubano wihariye ushingiye ku bwubahane buhuriweho ndetse no gusangizanya ubunararibonye mu gucunga umutekano.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, UNMISS ndetse zishimirwa ibikorwa byo kubungabunga umutekano no gukora ibindi bikorwa birimo umuganda na serivisi z’ubuvuzi.

 

You Might Also Like

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

Amb. Bizimana yashyikirije Perezida wa Senegal impampuro zo guhagararira u Rwanda

Ibyo wamenya kuri Papa Leon XIV, Umusimbura mushya wa Petero intumwa

Perezida Kagame uri i Paris yakiriwe na Macron w’u Bufaransa

Umunsi wageze, gutora Papa mushya bigiye gutangira

igire November 22, 2024 November 22, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?