Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yakiriye General Muhoozi
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Perezida Kagame yakiriye General Muhoozi

igire
igire Yanditswe April 25, 2023
Share
SHARE

 

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yakiriye General Muhoozi Kainerugaba baganira ku buryo bwo guteza imbere umubano w’u Rwanda na Uganda.

bi bibaye nyuma y’aho Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu ijoro ryo ku wa Mbere bakiriye General Muhoozi Kainerugaba n’itsinda yari ayoboye, aho byari mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 49 y’amavuko ya General Muhoozi.

Mu Mpera z’ukwezi gushize ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye ane arimo arebana no kujya inama mu bya politiki, ibirebana n’abinjira n’abasohoka, ubutwererane mu butabera ndetse n’amategeko.

Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali kuri uyu wa Gatanu ubwo hasozwana inama ya nama ya 11 ya komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi.

Icyo gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Gen. Jeje Odongo yavuze ko kuba ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano arebana no kujya inama ku byemezo bya politiki ari umusingi ukomeye mu gukemura ibibazo bitandukanye birimo n’iby’umutekano muke ibihugu byombi biterwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa DRC.

Ni mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta yavuze ko iyi nama ndetse n’aya masezerano ari ikimenyetso cy’ubushake buhamye bwo guteza imbere kurushaho umubano mwiza n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi..

 

Perezida Kagame asuhuzanya na General Muhoozi (Ifoto: Urugwiro)

 

 

You Might Also Like

Gasabo: Hari ibigo by’amashuri bya leta biyishyuza amafaranga y’ibirarane ibigenera

Abashoramari bo muri Hongiriya beretswe amahirwe ari mu Rwanda

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana

igire April 25, 2023 April 25, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

MUSANZE: Imirenge 4 yo muri Musanze na Gakenke yibasiwe na Malariya
ubuzima

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?