Perezida Paul Kagame yakiriye ba Ambasaderi babiri bashya, ari bo uw’u Buyapani na Qatar, bose bashimangira ko bazakomeza guteza imbere inyungu z’ibihugu byabo n’u Rwanda.
Ba ambasaderi bashya bashyikirije Perezida Kagame impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Mutarama 2026.
Ambasaderi mushya w’u Buyapani mu Rwanda, Kazuya Nakajo, yavuze ko azibanda ku gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi hibandwa mu bijyanye no guhanahana ubumenyi, ubucuruzi n’ishoramari.
Ati: “Niyemeje kwagura umubano w’u Buyapani n’u Rwanda mu nzego zose uhereye mu bukungu, ubucuruzi, umuco no guhanahana ubumenyi ku baturage bacu.”
Ibihugu byombi bisanganywe ubufatanye mu iterambere, ubukungu, uburezi, ikoranabuhanga, ubuzima, ubucuruzi n’ishoramari n’ubufatanye mu bya dipolomasi n’ibindi.
Ambasaderi wa Qatar Mansour Ali Fahad Al-Shahwani Al-Hajri azaba afite icyicaro I Kigali
Ambasaderi mushya wa Qatar mu Rwanda ni Mansour Ali Fahad Al-Shahwani Al-Hajri, yasimbuye Misfer bin Faisal Al-Shahwani witabye Imana muri Nyakanga 2024.
Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, Mansour Bin Ali Fahad Al Shahwani Al Hajri, yavuze ko azita ku guteza imbere ubufatanye busanzweho mu nzego z’iterambere, ishoramari n’ibikorwa remezo.
Ati: “Kugeza ubu tugiye kwita cyane mu kurangiza ibikorwa n’imishinga y’ishoramari twatangiye muri yo harimo iyubakwa ry’Ikibuga cy’Indege gishya cya Kigali n’iryo mu bwikorezi bwo mu kirere.”
Umubano w’u Rwanda na Qatar umaze imyaka irenga 20 warenze kuba ubushuti busanzwe uhinduka ubuvandimwe nkuko bishimangirwa n’abayobozi b’ibihugu byombi.
Ni umubano ukomeza gukura buri munsi ndetse umusaruro ukagaragarira mu nzego zitandukanye ibihugu byombi bifatanyamo zirimo; zirimo ishoramari, ubukerarugendo, ubwikorezi n’ingendo zo mu kirere, ubukungu n’ubucuruzi, ubuhahirane, ubukerarugendo n’umuco, umutekano n’ibindi.
Kuva mu 2023, Qatar yatangiye ubuhuza mu biganiro bigamije kunga u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse muri Werurwe 2025, itera intambwe yo guhuza Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa RDC.
Icyo gihugu kandi cyakomeje kugira uruhare mu biganiro hagati y’u Rwanda na RDC ndetse cyagejeje ku isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi yasinyiwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Ukuboza 2025.
Mu rwego rwo gushimangira uwo mubano kandi abayobozi b’ibihugu byombi baragenderana aho urugendo ruheruka ari urwo Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, aherutse kugirira mu Rwanda mu Ugushyingo 2025.
Urwo ruzinduko rw’iminsi ibiri rwasize Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame amugabiye inka ku mugararagaro nk’icyimenyetso cy’ubushuti n’ubwubahane.



