Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano nshya
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano nshya

igire
igire Yanditswe August 25, 2023
Share
SHARE

Kuri uyu wa kane tariki ya 24 Kanama 2023, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye indahiro z’abayobozi baherutse guhindurirwa inshingano nshya, abasaba kwita ku nshingano bahawe.

Abarahiye ni Maj. Gen Albert Murasira yahawe kuyobora Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) na Madamu Jeanine Munyeshuli Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN ushinzwe ishoramari rya Leta no kwegeranya imari hamwe na Madamu Sandrine Umutoni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko.

Perezida Kagame yasabye abarahiriye inshingano nshya bagiyemo, gukomeza gukorera Igihugu mu nzego zose no gukorana n’abayobozi mu myanya yose bazaba barimo.

Ati “Ndavuga ko ari ibisanzwe aba bashinzwe imirimo bagiye gukorera igihugu cyacu, bari basanzwe bafite n’indi mirimo, cyangwa se barayigeze n’ikindi gihe, ariko buri gihe ntawabura kubibutsa ko imirimo nk’iyi yo kuri uru rwego, iba igamije kugira ngo abantu bafate inshingano, kuri bo ubwabo, kubo bayobora, ariko ikibisumba byose kikaba ko tuba dukorera igihugu cyacu”.

Maj.Gen. Murasira arahirira kuyobora Minisiteri y
Maj.Gen. Murasira arahirira kuyobora Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA)

Perezida Paul Kagame yavuze ko yifuzaga ko Minisiteri y’Urubyiruko yajyamo umudamu ukiri muto kugira ngo atange umusanzu wo kubaka iyi Minisiteri.

Ati “Abamaze kurahira rero mureba cyane cyane abadamu babiri n’umugabo umwe, abadamu babiri icyo mbivugira bari mu babyiruka, bari mu bakura, biba byakozwe ku buryo bigenderewe, kwifuza guha urubyiruko inshingano ngo bakure bumva ko badakurikira gusa ibikorwa, ahubwo bakwiye no kuyobora mu bikorwa bitandukanye byubaka igihugu cyacu. Nifuzaga rero ko tugiramo n’umugore”.

Perezida Paul Kagame yavuze ko muri Minisiteri y’urubyiruko harimo Minisitiri w’umugabo ikaba ihawe n’umugore ko bakwiye gukorera hamwe nk’abantu bakiri bato.

Madamu Sandrine Umutoni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y
Madamu Sandrine Umutoni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko

Ati “Ubwo ndibwira ko urubyiruko rwacu abakobwa, abahungu, abagabo, abagore bazabibonamo. Kugira ngo babibonemo ariko ntabwo ari uko umwe ari umugabo undi ari umugore mu nshingano zabo ahubwo bagomba kubibonamo mu bikorwa kandi bijyanye nuko ababikora ababiyoboramo abandi bari muri ya myaka navugaga nabo ubwabo bari mu rwego rw’urubyiruko kugira ngo bigaragaze ko abagomba gufata inshingano hakiri kare batazifata bari mu myaka nk’iyacu, ahubwo n’abatoya bakwiye kubibyirukiramo, bakabikuriramo, nibyo biduha icyizere cy’ejo hazaza”.

Perezidi Kagame yavuze ko gufata inshingano no kugira imico yubaka, no kuyobora, atari ibyabakuru gusa bikwiye guhera ku no ku bato.

Ati “Ibisigaye muzabisanga mukazi ni ibisanzwe aho muvuye naho mugiye akazi wenda kariyongera ariko ntabwo ari akazi gashya nkako bamwe muri twe twinjiyemo tutigeze tubona ariko twageramo ugahera ko ufata umurongo”.

Madamu Jeanine Munyeshuli Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN ushinzwe ishoramari rya Leta no kwegeranya imari hamwe
Madamu Jeanine Munyeshuli Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN ushinzwe ishoramari rya Leta no kwegeranya imari hamwe

Perezida Kagame yabwiye abayobozi barahiriye inshingano ko kuri bo byoroshye kuzuza inshingano, kuko bafite nabo bakorana nabo. Yabasabye kwita ku bigomba gukosorwa n’ibigomba gushyirwamo imbaraga zirenze mu rwego rwo kunoza akazi no kuzuza inshingano bahawe.

Perezida Kagame yabashimiye indahiro bakoze ndetse anabifuriza akazi keza mu nshingano nshya yabahaye.

You Might Also Like

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

igire August 25, 2023 August 25, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?