Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 19 Nyakanga yakiriye Fidele Sarassoro intumwa idasanzwe ya Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara.

Fidele Sarassoro intumwa ya Côte d’Ivoire
Village Urugwiro yatangaje ko Fidele usanzwe ari n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Côte d’Ivoire, yashyikirije Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi Alassane Ouattara.

Graça Machel wabaye umugore w’umukuru w’igihugu muri Afurika y’Epfo, Nelson Mandela.
Kuri uwo munsi kandi Umukuru w’Igihugu yakiriye muri Village Urugwiro, Ellen Johnson Sirleaf wahoze ari Perezida wa Liberiya, Graça Machel wabaye umugore w’umukuru w’igihugu muri Afurika y’Epfo, Nelson Mandela.

Ellen Johnson Sirleaf wahoze ari Perezida wa Liberiya
Perezida Kagame yakiriye kandi na Leymah Gbowee wahawe igihembo cyitiriwe Nobel cy’Amahoro. Bose baje mu Rwanda mu nama ya Women Deliver.

Umunyaliberiyakazi Leymah Gbowee wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel
Iyi nama ya Women Deliver 2023 yajemo abantu bagera ku bihumbi bitandatu (6000) bavuye hirya no hino ku isi, ni iya mbere ibereye ku mugabane w’Afurika.
Sign Up For Daily Newsletter
Be keep up! Get the latest breaking news delivered straight to your inbox.
[mc4wp_form]
By signing up, you agree to our Terms of Use and acknowledge the data practices in our Privacy Policy. You may unsubscribe at any time.