Kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye inyandiko zemerera ba Ambasaderi bashya umunani baje guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Abo ni Ambasaderi w’u Burusiya mu Rwanda Alexander Polyakov, Ambasaderi w’Ubwami bw’u Bwongereza Alison Heather Thorpe, Ambasaderi w’u Buhinde Mridu Pawan Das n’Ambasaderi w’u Butaliyani Mauro Massoni.
Nanone kandi abandi Perezida Kagame yakiriye inyandiko zabo ni Ambasaderi wa Venezuela Fátima Yesenia Fernandes Juárez, Ambasaderi wa Mexique Enrique Javier Ochoa Martínez, Ambasaderi wa Romania Genţiana Şerbu n’Ambasaderi wa Azerbaijan Ruslan Rafael Oglu Nasibov.
Abo ba Ambasaderi bakiriwe n’Umukuru w’Igihufu nyuma y’uko bashyikirije kopi z’izo nyandiko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Jea Patrick Nduhungirehe guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Mu batanze impuro zibemerera guhahararira ibihugu byabo mu Rwanda harimo abaherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 23 Kanama 2024, n’abandi bemejwe mu bihe byahise basimbura abasoje manda zabo.
Ibirori byo kwakira impapuro zabo bishimangira ubushake bw’u Rwanda bwo kurushaho kwimakaza ububanyi n’amahanga no guharanira ubufatanye bubyarira inyungu abaturage b’u Rwanda n’ibihuru rutsura umubano na byo.
Aba badipolomate bose bijeke gukora ibishoboka byose kugira ngo ibihugu bahagarariye birusheho kwagura ibitwererane n’u Rwanda mu nzego zotandukanye.