Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida Kenya, akaba ari n’umwe mu bahuza bagenwe n’Imiryango ya EAC na SADC mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DRC. Baganiriye ku mbaraga zikomeje gukoreshwa mu kugera ku mahoro arambye muri Congo no gukemura ibitera ibi bibazo bihereye mu mizi.
Muri Werurwe uyu mwaka, Inama ya 2 y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC na SADC yigaga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC, niyo yemeje abahuza 5 mu kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC, barimo Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, Kgalema Motlanthe wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo, Catherine Samba Panza wayoboye Santarafurika na Sahle-Work Zewde wabaye Perezida wa Ethiopia