Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 20 Mutarama 2023, Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe Rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD), Nardos Bekele-Thomas bagirana ibiganiro.
Urubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu dukesha iyi nkuru, ruvuga ko bagiranye ibiganiro bijyanye no kurebera hamwe aho imirimo y’uru rwego igeze ishyirwa mu bikorwa.
Mbere y’uko Nardos Bekele-Thomas yakirwa na Perezida Kagame yari yabanje kwakirwa na Perezida wa Kenya, William Ruto.
Nardos Bekele-Thomas ari kugirana ibiganiro n’abakuru b’ibihugu mu gihe hitegurwa inama izahuza abagize uru rwego, ndetse n’Abanya-Afurika muri rusange mu rwego rwo kwigira hamwe uko uyu mugabane watera imbere mu bikorwa bitandukanye.
Biteganyijwe ko iyi nama izabebera i Dakar muri Senegal tariki 1 kugeza 3 Gashyantare 2023, ikaziga uburyo imishinga igamije kubaka ibikorwaremezo bihuriweho yakomeza kwihutishwa.
Biteganyijwe ko abafatanyabikorwa bazagira igihe gihagije cyo kuganira ku cyakorwa mu gushyira imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga nyamukuru, izagira uruhare mu guhindura Afurika ikize ku bikorwaremezo bizatuma ifatanyiriza hamwe mu kwimakaza ubukungu buhuriweho.
Nardos Bekele-Thomas, ni we mugore wa mbere wahawe inshingano zo kuyobora AUDA-NEPAD nyuma y’uko yari asimbuye Dr. Ibrahim Assane Mayaki. Yahoze ari Umuhuzabikorwa wa Loni anahagarariye Umunyamabanga Mukuru muri Afurika y’Epfo.
Perezida Kagame ni Umuyobozi w’Akanama k’abakuru b’ibihugu kiga ku cyerekezo cya AUDA-NEPAD) kuva mu 2020.
AUDA-NEPAD yashinzwe mu buryo bwo kwimakaza intego ya Afurika y’uko mu 2063, uyu mugabane uzaba warageze ku iteramberere rirambye, ubuyobozi budaheza n’amahoro.