Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikigo cyo Kurwanya no Gukumira Indwara muri Afurika
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikigo cyo Kurwanya no Gukumira Indwara muri Afurika

igire
igire Yanditswe October 18, 2023
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Kurwanya no Gukumira Indwara muri Afurika (Africa CDC), Dr. Jean Kaseya.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye bwana Jean Kaseya, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2023, baganira ku ngingo zirimo n’ikorwa ry’inkingo.

Baganiriye ku kongera imbaraga mu bikorwa by’ubuvuzi rusange muri Afurika, by’umwihariko gushakira inkunga ibikorwa by’ubuzima imbere mu gihugu, ikorwa ry’inkingo, n’ikoranabuhanga mu buzima.

Perezida Kagame na Dr Kaseya baganiriye ku bijyanye no gukora inkingo n’ikoranabuhanga mu buvuzi, mu gihe u Rwanda rwamaze kwakira icyiciro cya mbere cya kontineri esheshatu zizwi nka ‘BionTainers’ zizifashishwa mu kubaka uruganda ruzajya rukora inkingo zifashisha ikoranabuhanga rya mRNA zirimo iza Covid-19, iza Malaria n’igituntu.

Ni uruganda ruzubakwa n’Ikigo Biopharmaceutical New Technologies (BioNTech), kizobereye mu gutanga ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukora inkingo n’imiti.

U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika kigiye kugira uruganda nk’uru rw’inkingo n’imiti, rukoresha ikoranabuhanga rigezweho.

Uruganda rwo mu Rwanda ruzubakwa mu cyanya cyahariwe inganda cya Masoro mu Karere ka Gasabo, ahazwi nka Special Economic Zone.

Ni mu gihe kandi Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) wifuza ko nibura mu 2040, hazaba hakorwa 60% by’inkingo ibihugu biwugize bikenera.

Dr Jean Kaseya wakiriwe na Perezida Kagame, yagizwe Umuyobozi wa Africa CDC, mu Nteko rusange ya 36 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yateranye ku ya 19 Gashyantare 2023, asimbuye Dr John Nkengasong.

Uyu mugabo ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uyu mwanya azawumaraho imyaka ine.

You Might Also Like

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

igire October 18, 2023 October 18, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?