Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yakiriye urubyiruko rwitabiriye gahunda igamije guteza imbere Afurika
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Perezida Kagame yakiriye urubyiruko rwitabiriye gahunda igamije guteza imbere Afurika

igire
igire Yanditswe March 1, 2024
Share
SHARE

Perezida Kagame yakiriye urubyiruko ruhagarariye abandi rwitabiriye gahunda yiswe ‘Young Leaders Program’ ibaye ku nshuro ya gatatu. rumugaragariza imwe mu mishinga rufite rwifuza guteza imbere.

Mu butumwa bwashyizwe kuri X y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, buvuga ko Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’uru rubyiruko muri Village Urugwiro, kuri uyu wa Kane tariki 29 Gashyantare 2024.

Iyo gahunda ya ‘Young Leaders Program’, isanzwe itegurwa n’Umuryango uhuje Abafaransa n’Abanyafurika, French-Africa Foundation, aho yitabirwa buri mwaka n’urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye bikoresha Igifaransa muri Afurika.

Uru rubyiruko ruhagarariye abandi rwagaragarije Perezida Kagame gahunda rufite, zirimo guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge buremano (Artificial Intelligence), kwihaza mu biribwa ndetse n’uburezi.

Umuryango wa French-Africa Foundation, washinzwe mu 2019 ufite intego yo guhuriza hamwe no guteza imbere ubufatanye bwa Afurika n’u Bufaransa, binyuze mu rubyiruko rufite impano mu buryo butanga icyizere, mu nzego zirimo ubukungu, politiki, imibereho n’umuco, cyane cyane binyuze muri gahunda yayo ya Young Leaders Program.

Alexandre Coster, Khaled Igué, Grégoire Schwebig, Marion Scappaticci ndetse na Yvonne Mburu ubwo bagiraga igitekerezo cyo gushinga umuryango wa French-Africa Foundation bari bagamije kurebera hamwe uburyo umubano wa Afurika n’u Bufaransa watezwa imbere ku nyungu z’impande zombi.

Uru rubyiruko rwahawe ikaze na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfre, wabaganirije byinshi ku Rwanda, uburyo rwongeye kuzahuka nyuma y’amakuba rwanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabagaragarije ko inzira u Rwanda rwanyuze rwongera kwiyubaka, yabereye icyitegererezo cy’intsinzi ku bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika, bishingiye ku buyozi bwarwo bureba kure, ndetse n’uburyo rwashyize imbere ubufatanye mpuzamahanga harimo n’abafatanyabikorwa baturuka mu Bufaransa.

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire March 1, 2024 March 1, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?