Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2023, yambitse mugenzi we wa Repubulika ya Congo Denis Sassou-Nguesso, umudali w’icyubahiro witwa ‘Agaciro’ ku bw’imiyoborere ye idasanzwe.
Iki gikorwa cyabereye muri Kigali Convention Centre ubwo Perezida Kagame yakiraga ku meza mugenzi we Denis Sassou-Nguesso uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.
Perezida Nguesso yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe, yakirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu cyubahiro kigenerwa Abakuru b’Ibihugu.
Uyu mudali w’icyubahiro ‘Agaciro’ Nguesso yambitswe na Perezida Kagame ni mu rwego rwo kumushimira kubera imiyoborere ye idasanzwe no guharanira ko Afurika iba umugabane uhamye kandi uteye imbere.
Perezida Kagame na Nguesso bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo, ibizwi nka tête-à-tête muri Village Urugwiro.
Perezida Sassou-Nguesso yasuye kandi Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse anashyira indabo aho bashyinguye.
Perezida Sassou-Nguesso yasobanuriwe amateka ya Jenoside, uburyo yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa.
Perezida Nguesso yagejeje ijambo ku mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, nk’uko byari kuri gahunda y’uru ruzinduko rwe.
Mu byo yavugiye mu Nteko Ishinga Amategeko, yagaragaje ko u Rwanda rufatwa nk’urugero rw’Igihugu cyateje imbere abagore, by’umwihariko ahereye ku mubare w’abagize Inteko Ishinga Amategeko kubera uburinganire buyigaragaramo.
AMAFOTO YARANZE UYUMUHANGO