Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo yari mu masengesho yo gushima Imana no gusengera Igihugu kuri iki Cyumweru, yanenze abayobozi baba bafite ubushobozi bwo gukora inshingano uko bikwiye ahubwo bakabihunga babiragiza Imana.
Avuga ko abenshi mu bafite inshingano bahora basubira mu makosa ku bushake iyo bashaka guhunga inshingano, bazitwerera Imana, bakavuga ko bagiye kubisengera.
Ati: “Mu buryo bworoshye kandi abantu benshi bakunze kunyuramo babiragiza ubushobozi bundi buturenze, ubwo babihunze tukajya kubisengera buriya ni ukubihunga ntabwo ari ikindi; ibyo usaba waranabihawe ariko ntubikoresha.”
Perezida Kagame avuga ko abasenga aya masengesho asaba ibyo bahawe banze gukoresha kugera ku Mana bigoye, ikindi kandi iramutse isubije basanga ari bo bafite ikibazo kuko batagaragaza umusaruro w’ibyo bahawe.
Yagize ati: “Nta rundi rubanza n’uwo ujya gusaba n’iyo wasoma amashapule mirongo ingahe ntakizavamo kuko ibyo urimo usaba urabifite waranabihawe ariko ntubikoresha… Iyaba tuvugana n’ubwo bushobozi, buba butubwira iki? Ko nabiguhaye none uragira ngo ngufashe iki? keretse niba ushaka niba mbigukorera.”
Agaragaza ko iyo Mana batura ibibazo iba yarabahaye ubwenge n’ubushobozi ariko ntibabukoreshe bakayitura ibibazo na bo ubwabo bashoboye kwikemurira.
Perezida Kagame avuga ko mu byiciro bitandukanye bagenda bakora inama n’abayobozi hagashakishwa amikoro, ibintu byose bigashyirwa ku murongo bakumvikana ku bizakorwa, abazabikora n’uburyo bizakorwamo ariko ugasanga ibyo byose ntibyakozwe ndetse na bimwe mu byakozwe ugasanga ntibakozwe mu buryo byari byumvikanweho.
Agaragaza ko iyo babajijwe inshingano batubahirije uko bikwiye batangira kubisabira imbabazi.
Ati: “Wabaza umuntu umwe uti tuguzehe ko ari wowe wari ushinzwe ibikorwa, agatangira gusaba imbabazi ati naribagiwe, mutubabarire twaribagiwe. Ukabaza undi ati ‘yee’ twarabikoze. Mugeze he mwakoze ibiki? Wajya gusanga ugasanga ibyo yakoze bitandukanye n’ibyo mwumvikanye. Uti ese ko wakoze ibintu bitandukanye n’ibyo twumvikanye habaye iki? Ati nagize ngo…, urareba…, bikaba ibindi bintu birebire.”
Yanenze abo bakora ibitarumvikanyweho, ahamya ko nta muntu udakosa ariko ikibazo ari uguhora mu ikosa kuko ikosa risubiwemo inshuro irenze imwe rihinduka icyaha.
Ati: “Ibyo si ikibazo birasanzwe kuba umuntu yakora ikosa ariko iyo bibaye rimwe ku muntu umwe akabisabira imbabazi, uwo muntu ejo bikongera bikagenda gutyo ntabwo biba bikiri amakosa akorwa gusa kubera ko uri umuntu ahubwo byabaye ikosa ryahindutse icyaha. Ni icyaha ntabwo bikiri ikosa risannzwe.”
Perezida Kagame avuga ko amakosa nk’ayo aba yahindutse icyaha abantu basubiramo umwaka ugashira nindi igataha usanga ari yo abantu bahindukira bakajya kuyatura Imana kandi bo ubwabo bayakosora.