Perezida wa Repubulika Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere. Ni mu birori byabereye muri Stade Amahoro kuri iki Cyumweru, tariki 11 Kanama 2024, byitabirwa n’Abanyarwanda baturutse hirya no hino, inshuti z’u Rwanda, ndetse n’abanyacyubahiro baturutse mu bihugu byo mu mahanga.
Umuhango nyirizina wo kurahira wabaye mu masaha y’igicamunsi kuri iki Cyumweru, uyoborwa na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Ntezilyayo Faustin.
Perezida Kagame wari uherekejwe na Madamu Jeannette Kagame, afashe ku ibendera n’ukuboko kwe kw’ibumoso, yarahiye ati “Jyewe Kagame Paul, ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda, ko nzakurikiza nkanarinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko, ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe, ko nzaharanira amahoro n’ubusugire bw’Igihugu, ko nzashimangira ubumwe bw’Abanyarwanda, ko ntazigera nkoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite, ko nzaharanira ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro. Nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe n’amategeko. Imana ibimfashemo.”
Ni indahiro yakiriwe n’amashyi menshi y’abari bari muri Stade Amahoro, bishimira ko inshingano bamutoreye zo gukomeza kuyobora u Rwanda azemeye mu ruhame, abinyujije mu ndahiro.
Nyuma yo gushyira umukono ku ndahiro, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Ntezilyayo Faustin, yashyikirije Perezida Kagame ibirango by’Igihugu bigizwe n’Itegeko Nshinga, ibendera n’ikirangantego cya Repubulika y’u Rwanda.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga, yashyikirije Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, inkota n’ingabo nk’ibimenyetso byo kurinda ubusugire bw’Igihugu.
Perezida Kagame yakiriye n’Indirimbo y’Igihugu nka kimwe mu birango by’Igihugu. Mbere y’uko iyo ndirimbo yubahiriza Igihugu icurangwa, ingabo zarashe imizinga inshuro 21 nk’ikimenyetso cya gisirikare cy’icyubahiro mu bihabwa Umukuru w’Igihugu.