Mu gikorwa cyo kwiyamamaza byabareye mu Karere ka Huye kuri uyu wa 27 Kamena 2024, Perezida Paul Kagame yasabye abitabira ibikorwa byo kwamamaza abakandida mu matora ateganyijwe mu minsi iri imbere kwirinda impanuka.
Yagize ati “Nigeze kumva ko hari impanuka yabaye mu bantu bamwe bazaga hano ndetse bamwe bagatakaza ubuzima abandi bagakomereka. Rwose nagira ngo nifatanye n’abavandimwe b’abo yahitanye ndetse n’abakomeretse. Turi kumwe na bo.”
Yunzemo ati “Harakorwa igishoboka cyose abakomeretse bavurwe, ariko ndanababwira ngo muri ibi byose turimo mugerageze. Ntawe ubuza impanuka kubaho ariko hari ukuntu abantu bakora bakazigabanya.”
Impanuka yavugaga ni iyabereye ahitwa mu Matyazo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kane, yari itwaye abaje mu gikorwa cyo kwamamaza yahitanye bane, batatu bagakomereka.
N’aho abantu bakunze kwita ku Mukobwa Mwiza, mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye, hari imodoka yarenze umuhanda mu masaha ya saa tatu za mu gitondo, yari irimo umuntu wajyaga mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi. Ku bw’amahirwe ariko ntacyo yabaye, n’imodoka isubizwa mu muhanda.
Perezida Kagame yibukije ko no mu kwiyamamaza aho batangiriye, hari aho abantu bagwiriranye hagapfamo babiri, maze agira ati ” N’umuntu umwe ntagapfe muri ubwo buryo.”