Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yashimiye abafashe mu mugongo u Rwanda nyuma y’ibiza
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Perezida Kagame yashimiye abafashe mu mugongo u Rwanda nyuma y’ibiza

igire
igire Yanditswe May 16, 2023
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye abayobozi n’inshuti bihanganishije u Rwanda nyuma y’aho ibiza biteje imyuzure n’inkangu bigahitana abantu 135.

Mu butumwa bushimira, Umukuru w’Igihugu yanyujije kuri twitter, yagize ati”Turabashimira ko mwabaye hafi mukanafasha Abanyarwanda. Mu gihe dukora ibishoboka byose ngo dusane ibyangiritse tunafasha abarokotse, ubutumwa bwanyu butwibutsa ko tuzatsinda izi nzitizi.”

Mu ijoro rya tariki ya 2 rishyira iya 3 Gicurasi 2023 mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru haguye imvura idasanzwe yateje imyuzure n’inkangu, abantu 135 bahasiga ubuzima, abandi barakomereka.

Bikimara kuba, abakuru b’ibihugu ndetse n’abandi bayobozi hirya no hino ku isi boherereje u Rwanda ubutumwa bw’akababaro.

Ibiza bikimara kuba guverinoma yagobotse abaturage bahuye n’isanganya, ibaha ibiribwa ndetse n’ibindi bikoresho.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Perezida Kagame yasuye ahangijwe n’ibiza mu Karere ka Rubavu, ndetse anaganira n’abaturage bacumbikiwe mu nkambi y’agateganyo ya Inyemeramihigo.

Icyo gihe, Umukuru w’Igihugu yabijeje ko Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ikomeze ifashe abagizweho ingaruka n’ibiza.

You Might Also Like

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

igire May 16, 2023 May 16, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?