Perezida Paul Kagame yashimye uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu kwita ku buzima bw’abaturage, anabasezeranya ko hazakorwa ibishoboka byose kugira ngo bakomeze kuzuza neza inshingano zabo.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, ubwo yaganiraga n’abarenga ibihumbi 7 bahuriye i Kigali.
Iyi gahunda yo guhura n’Umukuru w’Igihugu “Meet the President” yabereye muri BK Arena yitabirwa n’abajyanama b’ubuzima, abayobozi b’ibigo nderabuzima, abayobozi b’ibitaro ndetse n’abafatanyabikorwa bo mu rwego rw’ubuzima.
Minisitri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko abajyanama b’ubuzima bamaze imyaka 30 bita ku buzima bw’abaturage.
Perezida Paul Kagame yashimiye ubwitange bw’abajyanama b’ubuzima n’abandi bakora mu nzego z’ubuzima.
Yavuze ko bamwe muri bo bakora nta gihembo, nta mushahara, n’abawubona ukaba ari muto ugereranyije n’akazi bakora, ariko bakita ku buzima bw’abaturage.
Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bishimira uko bita ku baturage, bakavuga ko hari ibyo bumva byakwitabwaho.
Umukuru w’Igihugu yabijeje ko hari ibigomba gukorwa kandi bakagenda barushaho kongererwa ubumenyi.
Kugeza ubu mu Rwanda hari abajyanama b’ubuzima hafi ibihumbi 60.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu mwaka wa 2028 binyuze muri gahunda yo gukuba 4 abakora mu rwego rw’ubuzima, hazaba habonetse ababarirwa mu bihumbi 32 biyongera ku basanzwe bahari, bose bakazafatanya n’abajyanama b’ubuzima kwita ku buzima bw’abaturage.
Carine Umutoni