Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yashyikirije Max Verstappen igihembo cya FIA yegukanye
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Perezida Kagame yashyikirije Max Verstappen igihembo cya FIA yegukanye

igire
igire Yanditswe December 14, 2024
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yashyikirije igihembo Umuholandi Max Verstappen ukinira Red Bull wegukanye Formula one ya 2024.

Ni mu muhango wo guhemba abakinnyi bitwaye neza muri uyu mwaka wabereye muri BK Arena ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024, witabirwa na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Mohammed Ben Sulaye uyobora Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka ku Isi (FIA) n’abandi banyacyubahiro.

Ibyiciro byahembwe birimo Formula 1, World Rally, Raid Championship, Formula 2, World Rally,Championship, Formula E World,Championship, World Endurance, Championship, World Rallycross, Championship, World Rally Raid, Championship na World KartingChampionships.

FIA yahembye kandi amakipe meza ndetse n’ibigo byahize ibindi mu gukora imodoka nziza zo mu marushanwa.

Formula 1 umukinnyi w’umwaka yabaye Umuholandi Max Verstappen wa Red Bull, akaba yaragize amanota 437, akurikirwa na Lando Norris wa McLaren ndetse na Charles Leclerc wa Ferrari.

Perezida Kagame kandi yashyikirije igihembo Umuyobozi Mukuru wa McLaren, Zak Brown, nk’ikipe nziza y’umwaka wa 2024, aho ari yo ibarizwamo Lando Norris ndetse na Oscar Piastri.

Muri World Rally Championship ikinwa mu mihanda y’igitaka umukinnyi w’umwaka yabaye, Umubiligi Thierry Jean Neuville ukinira Hyundai Motorsport n’amanota 242.

Uyu mugabo yahawe igihembo ari kumwe na mugenzi we wamufashaga mu muhanda [Co-driver], Martijn Wydaeghe.

World Endurance Championship hahembwe André Lotterer, Kévin Estre na Laurens Vanthoor bombi banganyije amanota kuko bose bagize 152.

Umukinyi wahize abandi muri World Rallycross Championship yabaye Johan Kristoffersson nyuma yo kugira amanota 240.

Ni inshuro ya karindwi uyu Munya Suède yegukanye iri siganwa, aho yabikoze mu 2017, 2018, 2020, 2021, 2022, 2023 na 2024.

Rally Raid ni umukino ukinirwa mu nzira z’itaka n’imihanda ikoreshwa n’ibinyabiziga.

Mu masiganwa atanu yakinwe, Umunya-Qatar, Nasser Al-Attiyah ufatanya na Edouard Boulanger ni bo bahembwe nk’abahize abandi.

Gabriel Bortoleto ni we mukinnyi watowe nk’uwahize abandi mu mwaka w’imikino wa Formula 2, kuko yawusoje afite amanota 214.5 mu masiganwa 11 yakinwe.

Muri World Karting Championships ukinwa n’utumodoka duto kandi dufite amapine asa n’aho ari hanze ‘Go-karts’., uwahize abandi yabaye Ethan Jeff-Hall ukomoka mu Bwongereza mu cyiciro cy’abagabo, mu gihe Kenzo Craigie yahembwe mu bakiri bato na Giuseppe Palomba wegukanye igihembo mu cyiciro cy’abafite imyaka 15.

Mu bandi bahembwe harimo Umufaransakazi Michèle Mouton wahawe igihembo cyiswe “Lifetime Award” na Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, nyuma yo kumara imyaka 50 mu mukino wo gusiganwa mu modoka.

Uyu mugore w’imyaka 73, yakinnye uyu mukino kugeza mu 1986, ariko ubu yabaga mu gutegura amasiganwa.

You Might Also Like

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

Madamu Jeannette Kagame asanga ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera ari ingenzi

igire December 14, 2024 December 14, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?