Kuri uyu wa Mbere, Perezida Paul Kagame yagize Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB.
Jean-Guy Afrika asimbuye Francis Gatare, wagizwe Umujyanama wihariye muri Perezidansi ya Repubulika mu Ukuboza umwaka ushize.
Muri 2021, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD yari yagennye Jean-Guy Afrika nk’Umuyobozi w’Agateganyo w’Ibiro bishinzwe guhuza ibikorwa by’Akarere.
Afite uburambe muri politiki rusange, ibikorwaremezo no gucunga imishinga.
Afrika afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bucuruzi mpuzamahanga na politiki, yakuye muri Kaminuza ya George Mason yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubwo yahabwaga izi nshingano muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Perezida w’iyi Banki, Dr. Akinwumi A. Adesina yavuze ko Jean-Guy Afrika ari inzobere mu iterambere kandi afite ubumenyi bwiza bwo kuyobora, gusobanukirwa imikorere ya Banki n’ubumenyi ku mbogamizi z’Akarere.