Perezida Paul Kagame yayoboye inama ya 40 y’Abakuru b’Ibihugu byibumbiye muri AUDA-NEPAD, hanatorwa Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi nk’umuyobozi mushya w’uyu muryango.
Iyi nama yabaye ku wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2023, hifashishijwe ikoranabuhanga yagarutse ku ngingo zirimo ubuzima no gutera inkunga ibikorwa remezo.
Perezida Kagame, wasoje manda ye nk’Umuyobozi w’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe Rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD), yashimiye abayobozi n’abafatanyabikorwa bose bakomeje kwitangira iterambere ry’Afurika.
Yagize ati “Mu gihe ndimo gusoza manda yanjye nk’Umuyobozi, mfashe uyu mwanya ngo mbashimire mwese hamwe n’abafatanyabikorwa bacu, ubwitange mukomje kugaragaza mu guharanira iterambere ry’Afurika. Reka dukomeze dukorere hamwe duharanira kugera ku ntego twiyemeje.”
Umukuru w’Igihugu, yavuze ko AUDA-NEPAD ikeneye kongererwa ubushobozi kugira ngo ibashe gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere, binyuze mu buryo bwashyizweho kandi burambye. Yagaragaje ko ingengo y’imari na yo yagabanutse, bituma uru rwego rwishingikiriza abafatanyabikorwa mu iterambere.
Ati “Ibyo bibazo bikwiye gukemurwa, bitabaye ibyo, ni nko kuvuga tuti ntidukeneye ibyo AUDA-NEPAD irimo gukora kandi ishinzwe kudukorera.”
Perezida Kagame yasangije aba bayobozi ibyaganiriweho mu nama ya G20 ihuza ibihugu 20 bikize ku Isi, yitabiriye nk’umuyobozi wa AUDA-NEPAD agaragaza imiterere y’Afurika n’ibibazo by’ingutu biyugarije, kandi bikeneye ubufatanye ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati “Icya mbere nagaragaje ko inyungu zisabwa ku nguzanyo zongera umutwaro w’imyenda kuri Afurika. Ariko hari ibyakorwa mu gufasha gusubiza ku ubukungu bwacu ku murongo.”
Perezida Kagame yatanze urugero rw’Ikigega gishya cyatangijwe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), gishyigikira gahunda zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubaka ubukungu buhamye, ndetse na gahunda yo gusonera imyenda.
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko icya kabiri kibangamiye umugabane wa Afurika ari ugusigara inyuma mu bijyanye no gukora imiti, bityo ko imbaraga zayo mu kuziba icyo cyuho ari ingirakamaro ku mutekano w’ubuzima bwabatuye umugabane.
Ati “Icya gatatu, nashimangiye ko ku bijyanye n’amakimbirane, icyo Afurika ishaka ni amahoro. Umugabane wacu wazahajwe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ifumbire.”
Perezida Kagame kandi yashimiye AUDA-NEPAD, gukorana neza n’imiryango igize uturere tw’ubukungu tw’Afurika n’ibihugu bitugize, mu gushyiraho inkunga zishyigikira urwego rw’ubuzima.
Yakomoje ku butumwa aheruka gutanga mu nama ya kabiri yigaga ku ishoramari mu bijyanye n’ibikorwa remezo ku Mugabane wa Afurika yabereye i Dakar muri Sénégal, ikakirwa na Perezida Macky Sall, aho yashimangiye ko ibikorwa remezo ku mugabane wa Afurika bigifite intege nkeya.
Umukuru w’Igihugu yashimye Umuyobozi Mukuru wa AUDA-NEPAD, Nardos Bekele-Thomas, ku bikorwa byiza birimo gukorwa mu kwihutisha iterambere rya Afrika.
Perezida Kagame yashimiye abashyitsi badasanzwe bitabiriye iyi nama, barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Espagne, José Manuel Albares Bueno na Ambasaderi Dr. John N. Nkengasong, Umuyobozi wa PEPFAR, ku bw’inkunga batahwemye gutera umugabane wa Afurika mu rugendo rw’Iterambere.
Muri Gashyantare 2020 ni bwo Perezida Kagame yatorewe kuyobora Akanama k’Abakuru b’Ibihugu kiga ku cyerekezo cya AUDA-NEPAD.