Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Algeria yasuye ishuri ryo muri iki gihugu ryigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence) rizwi nka National School of Artificial Intelligence (ENSIA).

Iri shuri Umukuru w’Igihugu yasuye, ryigamo Abanyarwanda batanu.
Mu masomo ritanga harimo gukora ubushakashatsi no guhanga ibishya bishingiye kuri AI, rikaba ritanga impamyabumenyi zirimo icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ndetse n’icya gatatu muri Artificial Intelligence (AI).
Uru rugendo rurimo ibikorwa byinshi bishimangira ubucuti n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

Aha niho Perezida Kagame yatangaje ifungurwa rya Ambasade nshya y’u Rwanda muri Algeria, iyo ikaba ari intambwe ikomeye cyane mu rwego rwo gushimangira umubano mwiza n’ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’ibihugu byombi.
Ibyo gufungura Ambasade nshya y’u Rwanda muri icyo gihugu, Perezida Kagame yabitangaje ubwo yakirwaga na mugenzi we wa Alrgriya, Perezida Abdelmadjid Tebboune bakaba barahagarariye amasezerano atandukanye yasinywe hagati y’ibihugu byombi, agamije ubufatanye.
Ayo masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Algeria, harimo ajyanye n’ubufatanye mu by’itumanaho, guhanga imirimo n’ibintu bishya,guteza imbere ishoramari mu bijyanye n’imiti, ubuhinzi, uburezi bwo ku rwego rwo hejuru, ubucuruzi, ubwikorezi bwo mu kirere, n’amasomo ajyanye no kwihangira imirimo.
Uwo muhango wa gusinya ayo masezerano atandukanye wabereye mu biro bya Perezida wa Algeria mu Murwa mukuru w’icyo gihugu, ukurikirwa n’ibiganiro hagati y’abo bakuru b’ibihugu bombi.

Amasezerano yerekeye ubufatanye mu by’ikoranabuhanga rigezweho ku ruhande rw’u Rwanda yasinywe na Minisitiri ushinzwe ikoranabuhanga na inovasiyo Ingabire Paula hamwe na Minisitiri wa Algeria ushinzwe ibijyanye n’itumanaho Sid Ali Zerrouki. Abo bombi banasinyanye amasezerano ajyanye no guhanga imirimo,inovasiyo ndetse n’ajyanye n’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ubutwererane Amb.Olivier Nduhungirehe ari kumwe na mugenzi we wa Algeria basinyanye amasezerano atandukanye harimo agamije guteza imbere ishoramari. Yanasinye kandi amasezerano y’ubufatanye hagati y’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuziranenge w’imiti n’ibiribwa ( Rwanda’s Food and Drugs Authority) ndetse n’ajyanye no kwihangira imirimo yasinyanye na Minisitiri wa Algeria ushinzwe ibya Vocational Training Yacine El Mahdi Oualid.
Mu bijyanye n’itumanaho, hari amasezerano yasinywe na Minisitiri wa Algeria ushinzwe itumanaho Mohamed Meziane hamwe na Minisitiri Olivier Nduhungirehe.
Amasezerano yerekeye ubufatanye mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi yasinywe na Minisitiri wa Algeria ushinzwe ubuhinzi Youcef Cherfa mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda yasinywe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Amb.Olivier Nduhungirehe.
Ubufatanye mu bijyanye n’uburezi bwo ku rwego rwo hejuru ndetse n’ubushakashatsi mu bya siyansi, ni bimwe mu byaganiriweho n’abo bakuru b’ibihugu byombi. Muri urwo rwego rw’uburezi, hari amasezerano yasinywe azatangira mu 2026-2029 akaba yasinywe ku ruhande rwa Algeria na Minisitiri ushinzwe uburezi mu mashuri makuru na za Kaminuza Kamel Baddari naho ku ruhande rw’u Rwanda asinywa na Minisitiri Olivier Nduhungirehe.
Amasezerano ajyanye n’ubufatanye mu by’ubwikorezi bwo mu kirere, yasinywe ku ruhande rwa Algeria na Minisitiri ushinzwe ubwikorezi Saïd Sayoud naho ku ruhande rw’u Rwanda asinywa na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Amb.Olivier Nduhungirehe.
Ibihugu byombi kandi byanemeranyijwe gukuraho visa ku bantu bafite za pasiporo z’abadipolomate ndetse n’abari mu rwego rw’akazi(diplomatic and service passports).
Amasezerano ajyanye n’uko gukuraho visa ku bafite izo pasiporo yasinywe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Algeria Ahmed Attaf na mugenzi we w’u Rwanda Minisitiri Amb.Olivier Nduhungirehe.
Ku bijyanye n’ubufatanye mu rwego rw’ubutabera, yaba mu bibazo byerekeye amategeko mbonezamubano ndetse n’ibijyanye n’ubucuruzi, hasinywe amasezerano yasinywe na Minisitiri w’ubutabera ba Algeria Lotfi Boudjemaa hamwe na Minisitiri Amb.Olivier Nduhungirehe ku ruhande rw’u Rwanda.
Hari kandi amasezerano yasinywe ajyanye n’imikoranire mu rwego rw’iyubahirizwa ry’amategeko hagati y’ibihugu byombi (Law enforcement), asinywa ku ruhande rwa Algeria na Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu Brahim Merad naho ku ruhande rw’u Rwanda asinywa na Minisitiri Amb.Olivier Nduhungirehe.
Gufungura Ambasade y’u Rwanda muri Algeria,byitezweho kuzamura ibikorwa u Rwanda rukorera mu Majyaruguru ya Afurika rubikesha umubano mwiza rufitanye n’igihugu cya Algeria.