Perezida Kagame yavuze ko we n’abandi Banyarwanda benshi, amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabigishije, kandi amasomo yavanyemo amufasha iyo ashyira mu bikorwa inshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki 19 Nzeri 2024 mu kiganiro yagiranye n’Umuyobozi w’ikigo Milken Institute, Richard Ditizio, cyabereye muri Singapore, cyagarukaga ku rugendo rw’u Rwanda mu iterambere.
Richard Ditizio yabajije Perezida Kagame niba amateka u Rwanda rwanyuzemo ari yo yamugize we cyangwa hari amasomo yayakuyemo.
Perezida Kagame yasubije ko u Rwanda rwanyuze mu bintu byinshi bikomeye kandi ruza kongera kwiyubaka buhorobuho rubigeraho.
Ati “U Rwanda rwanyuze mu bibazo byinshi, kandi ku rwego rwanjye, n’umuryango wanjye, twabaye impunzi mfite imyaka ine kandi nagumye mu nkambi y’impunzi imyaka irenga makumyabiri nyuma habaho ayo mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kubera ivangura ryariho.
Perezida Kagame avuga ko amasomo yavuye muri ibyo hamwe n’abandi bari impunzi muri icyo gihe ari nayo yatumye afata icyemezo cyo gusha uko bataha.
Ati. Mu bihe nka biriya, buri muntu aba agomba gufata icyemezo, urabireka bikurangize cyangwa urahitamo kuvuga ngo ngiye guhaguruka ndwanire ibi bintu.”
Perezida Kagame yavuze ko nk’umuntu yafashe icyo cyemezo cyo guhaguruka akarwanya ikibi kandi ari icyemezo cyafashwe n’abantu benshi.
Ati “Benshi mu gihugu twahuye n’ayo mahitamo ya muntu ku giti cye. Urahitamo kuva ku izima, upfe cyangwa urapfa urwana. Ni uko iki cyemezo cyaje.”
Mu gihe cyo kurwana ntiyigeze atekereza ko yaba Perezida kuko hari indi mpamvu arwanira kandi y’ukuri.
Ati “Uyu munsi ndi Perezida ariko ntabwo nigeze ntekereza ko nzaba Perezida ariko igihe byaje narabyakiriye, ariko ntabwo ari byo narwaniraga. Narwaniraga uburenganzira bwanjye ku gihugu cyanjye, nibazaga ibibazo Abanyarwanda benshi, abahungu n’abakobwa bibazaga, twarahagurutse turabirwanira.”
Perezida Kagame yavuze ko nyuma iyo uri mu mwanya nk’uwo arimo, ufite inshingano zo kuba perezida, bifasha kuba yatekereza niba yahitamo gukora amakosa nk’ayo abamubanjirije bakoze agatuma bamwe baba impunzi abandi bakabura ubuzima.
Ati “Nibyo biba biri mu ntekerezo zanjye iyo ndi mu nshingano zanjye, ndi umunyeshuri mwiza w’amateka.”
Perezida Kagame yavuze ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yarukomeje bityo abato bazaba mu gihugu cyiza ugereranyije n’icyo we n’urungano rwe babayemo.
Ati “Kandi buri munsi tuganira n’abakiri bato tubabwira ko nta kintu cyo gufata nk’igisanzwe kandi bakomba gutekereza ku cyo bifuza kugeraho ariko iyo urebye ibiri gukorwa ubona ko ahazaza ari heza kandi twifuriza ibyiza abaturage bacu bose.”