Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru ya Gisirikare
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru ya Gisirikare

igire
igire Yanditswe November 16, 2023
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023 yayoboye Inama Nkuru ya Gisirikare.

Ni inama yitabiriwe n’abasirikari bakuru bakiri mu nshingano n’abasezerewe, baturutse mu nzego zitandukanye z’umutekano, zirimo Ingabo z’Igihugu (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP) Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, dukesha iyi nkuru, ntibyahise bitangaza ibyaganiriweho muri iyi nama.

Iyi nama ibaye mu gihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hakomeje kwiyongera ibikorwa by’umutekano muke, bishingiye ku ntambara ihanganishije Ingabo za Congo (FARDC) n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR bafatanyije kurwanya umutwe wa M23.

Ni intambara isatira Umujyi wa Goma. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, aherutse kugaragaza ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yananiwe gukemura ibibazo by’imiyoborere no kurinda abaturage bayo bicwa, abandi bakabuzwa amahoro n’imitwe yitwaje intwaro ahubwo igakomeza kubigereka ku Rwanda.

AMAFOTO :Office of the President -Communications Office 

 

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire November 16, 2023 November 16, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

U Rwanda rurakira Inama Nyafurika yiga ku Ikoranabuhanga mu Buhinzi
ubuhinzi

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?