Perezida Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023 yayoboye Inama Nkuru ya Gisirikare.
Ni inama yitabiriwe n’abasirikari bakuru bakiri mu nshingano n’abasezerewe, baturutse mu nzego zitandukanye z’umutekano, zirimo Ingabo z’Igihugu (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP) Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, dukesha iyi nkuru, ntibyahise bitangaza ibyaganiriweho muri iyi nama.
Iyi nama ibaye mu gihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hakomeje kwiyongera ibikorwa by’umutekano muke, bishingiye ku ntambara ihanganishije Ingabo za Congo (FARDC) n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR bafatanyije kurwanya umutwe wa M23.
Ni intambara isatira Umujyi wa Goma. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, aherutse kugaragaza ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yananiwe gukemura ibibazo by’imiyoborere no kurinda abaturage bayo bicwa, abandi bakabuzwa amahoro n’imitwe yitwaje intwaro ahubwo igakomeza kubigereka ku Rwanda.