Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yitabiriye Inama ihuza Afurika n’u Bushinwa i Beijing
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Perezida Kagame yitabiriye Inama ihuza Afurika n’u Bushinwa i Beijing

igire
igire Yanditswe September 3, 2024
Share
SHARE

Perezida Kagame yageze mu Mujyi wa Beijing mu Bushinwa aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa, #FOCAC2024, iteganyijwe kuba ku wa 4-6 Nzeri 2024.

Umukuru w’Igihugu yageze mu Bushinwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Nzeri 2024. Ni nyuma yo gusoza urugendo yagiriye muri Indonesia, ahabereye Inama ya 2 ihuza iki gihugu na Afurika.

Inama ihuza Afurika n’u Bushinwa yibanda ku ngingo zitandukanye zirimo ishoramari ry’iki gihugu n’imishinga migari y’ibikorwaremezo cyubaka ku Mugabane wa Afurika.

Iyi nama iba rimwe mu myaka itatu, ni ku nshuro ya cyenda igiye guterana nyuma y’iyabereye i Dakar muri Sénégal mu 2021.

Abakuru b’Ibihugu ndetse n’abayobozi ba za Guverinoma bamaze kugera mu Bushinwa aho bitabiriye inama ibuhuza na Afurika barimo Perezida Kagame; Samia Suluhu Hassan wa Tanzania; Umaro Sissoco Embalo wa Guinea-Bissau; Mohamed Ould Cheikh Ghazouani wa Mauritania; Julius Maada Bio wa Sierra Leone; William Ruto wa Kenya; Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia na Minisitiri w’Intebe wa Tunisia, Kamel Maddouri.

Perezida Kagame yatumiwe mu birori byo gutangiza ku mugaragaro Inama ihuza Afurika n’u Bushinwa, FOCAC ndetse azayitangamo ikiganiro kigaruka ku miyoborere.

Umukuru w’Igihugu uri kumwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda bamuherekeje, azagirana ibiganiro na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping.

Inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa y’uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti “Ubufatanye mu guteza imbere imikorere no kubaka umubano w’ahazaza usangiwe w’u Bushinwa na Afurika.”

U Rwanda n’u Bushinwa bifitanye imikoranire n’ubwubahane mu ngeri zitandukanye, binyuze muri FOCAC ndetse na Komite zihuriweho n’ibihugu byombi mu by’Ubukungu, Tekiniki n’Ubucuruzi (Joint Committee on Economic, Technical and Trade Cooperation- JETTCO).

U Bushinwa buri mu bihugu biri ku isonga mu ishoramari ryinjizwa mu Gihugu riva hanze. Kuva mu 2019, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwanditse ishoramari ry’Abashinwa rifite agaciro ka miliyari $1.1 by’umwihariko mu bijyanye n’inganda, ubwubatsi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Kuri ubu, u Bushinwa buri gutera inkunga umushinga wo kwagura Ibitaro bya Masaka aho bizongererwa ubushobozi ku buryo bibasha kwakira abarwayi 837 mu bitaro, ari na byo bizimurirwamo ibya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Kuva mu 2000, Inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa imaze kuba inshuro eshatu yitabirwa n’abakuru b’ibihugu; yabereye i Beijing mu 2006, mu 2015 ibera Johannesburg mbere yo gusubira i Beijing mu 2018.

Mu gihe hitegurwa inama y’abakuru b’ibihugu, kuri uyu wa Kabiri, abaminisitiri batandukanye bagiranye inama iyitegura.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe n’uw’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, bari i Beijing mu Bushinwa bitabiriye inama iteguza iy’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa, #FOCAC2024, izatangira ku wa 4 Nzeri 2024.

Muri iyi nama kandi u Rwanda n’u Bushinwa byasinyanye amasezerano y’imikoranire agamije gukomeza kwagura ubufatanye mu iterambere. Yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Yusuf Murangwa n’Umuyobozi wungirije w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Abashinwa gishinzwe Iterambere (CIDCA), Liu Junfeng.

 

 

 

You Might Also Like

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

Amb. Bizimana yashyikirije Perezida wa Senegal impampuro zo guhagararira u Rwanda

Ibyo wamenya kuri Papa Leon XIV, Umusimbura mushya wa Petero intumwa

Perezida Kagame uri i Paris yakiriwe na Macron w’u Bufaransa

Umunsi wageze, gutora Papa mushya bigiye gutangira

igire September 4, 2024 September 3, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?