Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere yageze i Doha muri Qatar, aho yitabiriye Inama ku Bukungu bw’icyo gihugu (Qatar Economic Forum), ibaye ku nshuro ya 3.
Ibiro by’Umukuru w’Igihug,Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriwe n’Umuyobozi wa Qatar Airways, Akbar Al-Baker.
Inama y’ihuriro y’ubukungu ya Qatar, itegurwa na Bloomberg, ku gitekerezo cy’umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, iteganyijwe gutangira kuri uyu wa Kabiri tariki 23 kugeza 25 Gicurasi 2023.
Ni inama y’ingenzi mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoranari mu burasirazuba bwo hagati, yibanda ku bibazo bikomeye by’ubukungu bigaragazwa n’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, abayobozi bakuru b’ibigo by’ubucuruzi n’abandi.
Iyi nama kandi igamije gutanga ibitekerezo bishya kuri ibyo bibazo bibangamiye ubukungu, binyuze mu biganiro bitangwa n’abayobozi batandukanye.
Perezida Kagame witabiriye iyi nama, ari mu bakuru b’ibihugu bazatanga ibiganiro.
Abandi bazatanga ibiganiro muri iyi nama harimo Nana Addo Dankwa Akufo-Addo, Perezida wa Ghana, Mario Abdo Benítez, Perezida wa Paraguay, Irakli Garibashvili, Minisitiri w’Intebe wa Georgia, Sheikh Hasina, Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh na Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al-Thani, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Qatar.
Harimo kandi Mohammed bin Abdullah Al-Jadaan, Minisitiri w’Imari w’Ubwami bwa Arabiya Sawudite, Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, Kristalina Georgieva, David L. Calhoun, Perezida akaba n’umuyobozi mukuru wa sosiyete ya Boeing na Akbar Al-Baker, Umuyobozi wa Qatar Airways n’abandi.
Iyi nama y’ubukungu ibera i Doha, igamije no kugaragaza ubushobozi bwa Qatar mu guhuza Aziya na Afurika n’ibindi bice by’Isi, ndetse no gushimangira ko iri huriro ari umwanya ukomeye wa diplomasi ku Isi.