Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida mushya wa Gabon
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida mushya wa Gabon

igire
igire Yanditswe May 3, 2025
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yageze i Libreville mu Murwa Mukuru w’Igihugu cya Gabon, kwifatanya n’abandi Bakuru b’Ibihugu bo hirya no hino mu birori by’irahira rya Perezida mushya wa Gabon, Gen. Brice Clotaire Oligui Nguema, uherutse gutorerwa kuyobora iki gihugu.

Gen. Brice Clotaire Oligui Nguema ararahira nk’Umukuru w’Igihugu cya Gabon, mu muhango ubera kuri Stade de l’Amitié kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi 2025.

Ni umuhango ufite isura idasanzwe kandi witabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma batandukanye babarirwa muri 16.

Nyuma yo kurahira, uyu General w’imyaka 50 aratangira kuyobora manda y’imyaka irindwi. Yatsindiye mu matora ya mbere yakurikiye ihirikwa ry’ubutegetsi, agira amajwi arenga 90%.

Gen. Brice Clotaire Oligui Nguema ashyize iherezo ku butegetsi bw’igihe kirekire bw’umuryango wa Bongo wari umaze imyaka hafi 56 uyobora Gabon, nyuma yo kubusezerera muri Kanama 2023.

Yavukiye mu ntara y’amajyepfo y’uburasirazuba ya Haut-Ogooué.

Akiri muto yinjiye mu mutwe w’ingabo zidasanzwe zishinzwe kurinda Perezida wa Repubulika ya Gabon, nyuma yo guhugurirwa mu Ishuri rikuru rya gisirikare rya Meknes Royal Military Academy muri Maroc mu 1997.

Akunda umupira w’amaguru na volleyball, avuga Igifaransa n’Icyongereza, kandi afite umugore n’abana.

Gen. Nguema yasuye u Rwanda mu Ukwakira 2023, ahita ategeka Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga w’igihugu cye gushinga ambasade mu Rwanda vuba bishoboka.

 

Perezida Paul Kagame ashyitse i Libreville
Perezida Paul Kagame yakiranwe urugwiro mu mujyi wa Libreville

You Might Also Like

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

Madamu Jeannette Kagame asanga ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera ari ingenzi

Perezida Kagame yageze muri Kazakhstan

igire May 3, 2025 May 3, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?