Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na bayobozi bakuru binzego z’umutekano m’uRwanda
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Umutekano

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na bayobozi bakuru binzego z’umutekano m’uRwanda

igire
igire Yanditswe July 28, 2023
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yagiranye ibiganiro byihariye n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, bibinyujije kuri Twitter byatangaje ko Umukuru w’Igihugu yagiranye inama n’abayobozi mu nzego zishinzwe umutekano mu Rwanda, ku wa Kane, tariki ya 27 Nyakanga 2023.

Byagize biti “Uyu munsi, Perezida Kagame yagiranye inama n’inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda.’’

Earlier today, President Kagame held a meeting with Rwanda’s security organs. pic.twitter.com/nwVk87zQAT

— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) July 27, 2023

Nta makuru arambuye yatangajwe ku ngingo zaganiriweho muri iyi nama. Yateranye mu gihe umwuka utari mwiza hagati y’u Rwanda n’umuturanyi warwo wo mu Burengerazuba, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

U Rwanda ntiruhwema kugaragaza impungenge ku mutekano warwo rushingiye ku ikaze Guverinoma ya Congo yahaye Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR kugeza ubwo winjijwe mu gisirikare cy’igihugu ngo ujye kurwanya M23.

Iki gihugu gishinja u Rwanda gukorana n’uyu Mutwe wa M23 ariko rwo ruhora rugaragaza ko ari impamvu mpangano RDC ihimba buri gihe iyo ibibazo by’umutekano muke byatutumbye ku butaka bwayo.

Inama Perezida Kagame yagiranye n’abo mu nzego z’umutekano ni yo ya mbere yabayeho nyuma y’impinduka aheruka gukora mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda.

Ku wa 5 Kamena 2023 ni bwo Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, aho Juvenal Marizamunda yagizwe Minisitiri w’Ingabo asimbuye Maj Gen Albert Murasira wari kuri uwo mwanya kuva mu Ukwakira 2018 mu gihe Lt Gen Mubarakh Muganga yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo, akoreye mu ngata Gen Jean Bosco Kazura, wagiyeho mu 2019.

Perezida Kagame yaherukaga kuganira n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano muri Gicurasi uyu mwaka. Icyo gihe ibiganiro byitabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego zirimo Ingabo z’Igihugu (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP) n’Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).

You Might Also Like

U Rwanda rwakiriye ukekwaho iyicarubozo wari waratorokeye muri Uganda

Abanyeshuri biga mu Ishuri rya Gisirikare muri Zambia baje kwigira ku ngabo z’u Rwanda

MALI: Umutwe w’inyeshyamba za Tuareg wigaruriye ikigo cya gisirikare

M23 ishobora kongera gusubira mu duce yari yarashyikirije ingabo za EACRAF

igire July 28, 2023 July 28, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze
Ubukungu

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?