Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yagiranye ibiganiro byihariye n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, bibinyujije kuri Twitter byatangaje ko Umukuru w’Igihugu yagiranye inama n’abayobozi mu nzego zishinzwe umutekano mu Rwanda, ku wa Kane, tariki ya 27 Nyakanga 2023.
Byagize biti “Uyu munsi, Perezida Kagame yagiranye inama n’inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda.’’
Earlier today, President Kagame held a meeting with Rwanda’s security organs. pic.twitter.com/nwVk87zQAT
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) July 27, 2023
Nta makuru arambuye yatangajwe ku ngingo zaganiriweho muri iyi nama. Yateranye mu gihe umwuka utari mwiza hagati y’u Rwanda n’umuturanyi warwo wo mu Burengerazuba, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
U Rwanda ntiruhwema kugaragaza impungenge ku mutekano warwo rushingiye ku ikaze Guverinoma ya Congo yahaye Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR kugeza ubwo winjijwe mu gisirikare cy’igihugu ngo ujye kurwanya M23.
Iki gihugu gishinja u Rwanda gukorana n’uyu Mutwe wa M23 ariko rwo ruhora rugaragaza ko ari impamvu mpangano RDC ihimba buri gihe iyo ibibazo by’umutekano muke byatutumbye ku butaka bwayo.
Inama Perezida Kagame yagiranye n’abo mu nzego z’umutekano ni yo ya mbere yabayeho nyuma y’impinduka aheruka gukora mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda.
Ku wa 5 Kamena 2023 ni bwo Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, aho Juvenal Marizamunda yagizwe Minisitiri w’Ingabo asimbuye Maj Gen Albert Murasira wari kuri uwo mwanya kuva mu Ukwakira 2018 mu gihe Lt Gen Mubarakh Muganga yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo, akoreye mu ngata Gen Jean Bosco Kazura, wagiyeho mu 2019.
Perezida Kagame yaherukaga kuganira n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano muri Gicurasi uyu mwaka. Icyo gihe ibiganiro byitabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego zirimo Ingabo z’Igihugu (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP) n’Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).