Perezida Kagame kuri uyu wa Gatandatu yakiriye muri Village Urugwiro mugenzi we wa Repubulika ya Czech, Peter Pavel, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.
Biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu byombi bagirana ibiganiro byihariye mbere y’uko baganira n’itangazamakuru.
Perezida wa Repubulika ya Czech, Peter Pavel, uri mu Rwanda mu ruzinduko rwe rwa mbere, yageze i Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 5 Mata 2024. Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta.
U Rwanda na Repubulika ya Czech bisanzwe bifitanye umubano ugamije guteza imbere imibereho y’abaturage b’ibihugu byombi.
Perezida Pavel ufite intego yo gushimangira uyu mubano. Mu ruzinduko rwe, arateganya kugirana ibiganiro n’abaturage b’igihugu cye bari mu Rwanda.
U Rwanda na Czech bisanzwe bifitanye umubano ndetse Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano muri Repubulika ya Czech n’intumwa ze basuye u Rwanda mu 2023.
Muri urwo ruzinduko, imwe mu ngingo zagarutsweho harimo kunoza umubano n’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bijyanye n’igisirikare n’umutekano.
Mu 2023, impande zombi zashyize umukono ku masezerano yo kudasoresha kabiri hagamijwe kuzamura ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Czech.
Perezida Petr Pavel ayobora Czech kuva muri Werurwe 2023. Mbere yo kuba Umukuru w’Igihugu, yabaye Umuyobozi wa Komite ya Gisirikare y’Umuryango w’Ubwirinzi bwa Gisirikare w’u Burayi na Amerika (NATO) mu 2015-2018 ndetse yanabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Czech hagati ya 2012-2015.