Perezida Paul Kagame yitabiriye itangwa ry’impamyabumenyi ku cyiciro cya mbere cy’abanyeshuri 75 basoje amasomo mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza ibidukikije (Rwanda Institute for Conservation Agriculture, RICA) riherereye mu karere ka Bugesera.
Iri shuri rifite intego zo kwigisha urubyiruko rw’u Rwanda ubumenyi bugezweho bugamije guteza imbere ubuhinzi bujyanye n’igihe. Ni kaminuza iri ku buso bwa hegitari 1 300 ziriho inyubako, imirima ikoresha mu buhinzi n’ubworozi n’ibindi bijyanye n’amasomo ayitangirwamo. Ni kaminuza iri hagati y’ibiyaga bibiri, icya Kirimbi na Gaharwa.
Abanyeshuri ba RICA bahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuhinzi burengera ibidukikije (Conservation Agriculture), ariko buri umwe akaba afite icyiciro runaka cy’ubuhinzi yihuguyemo by’umwihariko.
Biga imyaka itatu aho umwaka wa mbere bawumara biga ku bijyanye n’imbogamizi zibasiye urwego rw’ubuhinzi, ubwoko bw’ubutaka, uko bongera umusaruro, kwita ku bihingwa mu mirima n’ibindi.
Umwaka wa kabiri bawumara biga ibijyanye n’ubuhinzi bukorewe mu makoperative ndetse n’ibigo biciriritse, kongerera agaciro ibituruka ku musaruro w’ubuhinzi hanyuma bagahitamo n’ucyiciro runaka kijyanye n’ubuhinzi bagomba kwihuguramo byimbitse, naho umwaka wa gatatu bawumara bimenyereza gushyira mu ngoro ibyo bize.