Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra uri mu ruzinduko mu Rwanda.
Baganiriye ku ngingo zirebana n’ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi harimo n’ibirebana n’ubufatanye mu gukemura ibibazo by’umutekano muri Santarafurika.
Mu masaha ya saa tanu n’igice zo kuri uyu wa Kane ni bwo Perezida Faustin-Archange Touadéra yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yakirwa na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Alfred Gasana mu cyubahiro kigenewe abakuru b’ibihugu.
aho iki gihe ibihugu byombi byanashyize umukono ku masezerano arimo ayerekeye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kubaka inzego z’umutekano muri Centrafrica, gutwara abantu n’ibintu ndetse n’igenamigambi mu bukungu.Ubwo yari mu Rwanda muri 2021 Perezida Touadéra yasuye ibikorwa bitandukanye harimo nk’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kwibohora iri ku Kimihurura ahari n’ingoro y’inteko ishinga amategeko, yasuye kandi Ministeri y’Ingabo n’
Umudugudu w’ikitegererezo wa Kinigi mu Karere ka Musanze.
U Rwanda na Repubulika ya Centrafrique bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu mu nzego zitandukanye by’umwihariko u Rwanda rukaba rufiteyo ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri iki gihugu ndetse n’izindi ziriyo kubw’amasezerano ibihugu byombi byagiranye.
Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Perezida wa Centrafrique Faustin-Archange Touadéra. Photo: Urugwiro Village.
U Rwanda na Repubulika ya Centrafrique bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu mu nzego zitandukanye. Photo: Urugwiro Village
Photo: Urugwiro Village.