Perezida wa Ghana yemeye kwakira Abanyafurika bo mu Burengerazuba birukanywe muri Amerika

igire

ibirontaramakuru  by’abongereza  Reuters dukesha iyi nkuru    bitangazako Ghana yemeye kwakira abaturage bo muri Afurika y’Iburengerazuba birukanywe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kandi 14 bamaze kugera muri icyo gihugu, nk’uko Perezida John Dramani Mahama w’iki gihugu  yabitangarije abanyamakuru ku mu goroba wo kuri  uyu wa Gatatu.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yafashe icyemezo gikomeye ku byerekeye abimukira, agamije kwirukana abimukira babarirwa muri za miriyoni bari muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko .

Itsinda ry’abantu 14 birukanywe barimo Abanya-Nigeria n’umunya-Gambia umwe, bamaze kugera muri Ghana, kandi guverinoma yaborohereje gusubira mu bihugu byabo, Peresida Mahama yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru.

Perezida John Dramani Mahama ntiyigeze agena umubare ntarengwa w’abantu Ghana izemera kohereza mu mahanga. Yatanze impamvu z’icyo cyemezo avuga ko Abanyafurika bo mu Burengerazuba “n’ubundi badakeneye visa” kugira ngo baze muri Ghana.

“Twasabwe na Amerika kwakira abaturage birikanywe muri Amerika, kandi twemeranyije nabo ko abaturage ba Afurika y’Iburengerazuba bemerwa kuko bagenzi bacu bose bo muri Afurika y’Iburengerazuba    badakeneye viza yo kuza mu gihugu cyacu”  niko   Perezida John Dramani  Mahama    yavuze.

Ubutegetsi bwa Trump bwagiranye ibiganiro na leta nyinshi zo muri Afurika ku bijyanye no kwakira abirukanywe mu rwego rw’ubukangurambaga bwo gukumira abimukira binyuze mu kwirukanwa kw’abantu bakomeye mu bihugu byitwa “iby’isi ya gatatu”. Mu bihe bimwe na bimwe, abimukira bagiye bagaragaza ko bahangayikishijwe n’umutekano wabo.

Muri Nyakanga, Amerika yajyanye abantu batanu muri Eswatini n’abandi umunani muri Sudani y’Epfo.

U Rwanda rwakiriye abimukira barindwi birukanywe muri Amerika muri Kanama, nyuma y’ibyumweru bibiri ibihugu byombi bigiranye amasezerano yo kohereza abantu bagera kuri 250.

Trump yakiriye aba perezida batanu bo muri Afurika y’Iburengerazuba muri White House ku ya 9 Nyakanga, kandi amakuru dukesha ibirontaramakuru  by’abongereza  Reuters  bivugako byamenyeko  imwe mu ntego z’iyo nama yari uguhatira abayobozi kwakira abirukanwe mu bindi bihugu  ariko   Peresida John Dramani Mahama    ntiyitabiriye iyo nama.

Share This Article