Gen. Mamadi Doumbouya, Perezida wa Guinea-Conakry, aragirira uruzinduko mu Rwanda, rugamije gukomeza gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Guinea-Conakry, byatangaje ko Perezida Gen. Mamadi Doumbouya, azagera i Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Gicurasi 2025.
Gen. Mamadi Doumbouya, yaherukaga mu Rwanda ku wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, mu ruzinduko rugamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
U Rwanda na Guinea-Conakry ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano ndetse n’imikoranire mu ngeri zitandukanye.
Mu Kwakira umwaka ushize ibihugu byombi byasinye amasezerano 12 mu nzego zinyuranye zirimo ubukerarugendo, ubuhinzi, ingufu, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ubukungu, umutekano, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umuco guteza imbere ibyanya byahariwe inganda n’ibindi.
Ibihugu byombi bifitanye umubano mu bya dipolomasi, ndetse byasinye amasezerano atandukanye y’ubufatanye, ndetse mu 2016 Perezida Kagame yambitswe umudali w’icyubahiro uruta indi muri Guinea, uzwi nka Grand Croix, kubera ibikorwa by’ubutwari yagaragaje.
Mu bihe bitandukanye, Perezida Paul Kagame yagiye agenderana na mugenzi we Gen. Mamadi Doumbouya, aho bagiranye ibiganiro byavuyemo ingamba zigamije kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi.
Mu biganiro Abakuru b’Ibihugu byombe bagiye bagirana, bagaragazaga ko himakajwe ubufatanye bugamije guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.
Mu 2023 Guinea Conakry yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda, nyuma y’amezi make Souleymane Savane agenwe nka Ambasaderi wayo wa mbere w’icyo gihugu mu Rwanda.