Perezida Nyusi yongeye gushima umusanzu ntagereranywa w’Inzego z’umutekano z’u Rwanda mu guhashya no kwamurura ibyihebe byamaze imyaka irenga ine byarigaruriye ibice butandukanye by’iyo Ntara.
Yashimiye izo nzego z’umutekano “akazi gakomeye kakozwe mu guhashya iterabwoba.”
Umukuru w’Igihugu cya Mozambique yasuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda nyuma y’iminsi mike u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapilisi bo gusimbura abari basanzwe mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Abo basirikare n’abapolisi boherejwe bayobowe na Maj Gen Alexis Kagame, bakaba bagiye gusimbura abasaga 2000 bamaze igihe mu bikorwa byo kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.
Umusanzu w’Inzego z’umutekano z’u Rwanda muri iyo Ntara ushingiye ku mubano uzira amakemwa urangwa hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’iya Mozambique.
Taliki ya 9 Nyakanga 2021, ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza Ingabo na Polisi bagiye kurwanya ibyihebe bya Ansar al-Sunna mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique.
Kuva icyo gihe Inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique hamwe n’izoherejwe n’Umuryango wa SADC (SMIM) zarwanyije ibyihebe byari byarigaruriye iyo Ntara.
Kugeza ubu amahoro yaragarutse nubwo hakomeje ibikorwa byo gukurikirana ibyihebe byahungiye mu bice bitandukanye.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, aherutse gutangariza abanyamakuru ko gukemura ibibazo by’umutekano muri iyo Ntara byamaze kurenga ku kigero cya 80%, ndetse n’ibibazo bigihari biri mu nzira zo gukemuka.
Yanagaragaje ko abaturage bakomeje gusubira mu byabo ndetse n’abashoramari batandukanye bakaba baratangiye kureba uko basubukura ibikorwa byabo mu bice binyuranye by’iyo Ntara.
Mu ruzinduko rwa Perezida Nyusi mj Ntara ya Palma, yaboneyeho gufungura ku mugaragaro Banki yitwa Millennium Bank iherereye mu Mujyi wa Palma, nka kimwe mu bikorwa byo kuzahura serivisi z’imari muri ako Karere ka Palma.