Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye Sosiete y’itumanaho Airtel Rwanda n’iya MTN Rwanda bikomeje kwegereza Abanyarwanda ihuzanzira rya internet inyaruka ya 4G ihendutse, bikajyana no kubagezaho telefoni za make ziyikoresha.
Ni mu gihe ubusanzwe wasangaga telefoni zikoresha uwo muyoboro ziganjemo izihenze ku buryo abaturage bafite ubushobozi buciriritse badashobora kuzigondera, mu gihe serivisi zitangirwa ku ikoranabuhanga zikomeje kwiyongera mu Rwanda.
Perezida Kagame yashimiye izo sosiyete z’itumanaho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga y’Ihuriro ry’Abakora mu Itumanaho rya Telefoni Ngendanwa ku Isi (MWC), iteraniye i Kigali guhera kuri uyu wa Kabiri taliki ya 17 kugeza ku ya 19 Ukwakira 2023.
Perezida Kagame yagize ati: “Ndagira ngo nshimire Airtel Rwanda yegereje igiciro cya internet ya 4G hafi kuri buri munyarwanda wese, muri gahunda nshya yatangajwe ejo… MTN Rwanda na yo yamaze kwegereza ibiciro nk’ibyo ku bafatabuguzi bayo. Iyo na yo ni indi nkuru nziza. Turashimira MTN.”
Ku italiki ya 16 Ukwakira 2023, ni bwo mu Karere ka Kayonza Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel yatanze telefoni zigezweho 1,573 zifata umuyoboro wa internet inyaruka 4G, muri gahunda ya Connect Rwanda igamije kugeza ikoranabuhanga rya telefoni zigezweho ku Banyarwanda bose.
Biteganyijwe ko muri iki cyiciro cya kabiri cy’iyo gahunda hazatangwa izigera kuri Miliyoni imwe mu gihugu hose ari na ko abafite ubushobozi bwo kwihahira telefoni za make barushaho kuzigura.
Ni gahunda izikomeza aho bitaganyijwe ko bizageza mu mwaka wa 2027 buri munyarwanda afite Telefoni ngendanwa ikoresha 4G.
Ibarura Rusange ry’abaturage n’imiturire riheruka ryagaragaje ko ingo 24% gusa ari zo zirimo nibura telefoni imwe igezweho hakaba hari ingamba z’uko bitarenze mu mwaka wa 2027 telefoni zigezweho zizagera mu ngo zose 100%.
Imibare itangwa na MINICT muri ubu umuyoboro wa internet wa 2G na 3G uri hejuru ya 90% mu gihe ugera ku baturage bari hejuru ya 92.6%.
Umuyoboro wa 4 bivugwa ko umaze kugezwa ku kigero cya 95.2% mu gihugu hose ndetse ukaba ushobora kugera ku baturage bangana na 97.2%.
Kuri ubu abakoresha internet mu gihugu babarirwa ku kigero cya 58.3% mu gihe 16% ari bo bakoresha umuyoboro wa 4G.
Raporo ya vuba ya RURA igaragaza ko abatunze telefoni zigendanwa muri rusange babarirwa ku kigero cya 78.8% aho abasaga miliyoni 9.5 bazikoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi.