Perezida wa Repubulika y’Ubumwe ya Tanzania Madamu Suluhu Samia Hassan yageze i Kigali mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ugushyingo 2023 aho yitabiriye inama mpuzamahanga y’Inama ihuza ababarizwa mu Bukerarugendo ku Isi (World Travel and Tourism Council – WTTC).
Ku gicamunsi cyo kuri ni ubwo Umukuru w’Igihugu wa Tanzania yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yakirwa na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc.
Ni ubwa mbere iyi ibereye ku mugabane w’Afurika, ikazagaruka no ku ntambwe imaze guterwa mu kwimakaza urwego rw’ubukerarugendo ku Mugabane w’Afurika, by’umwihariko mu myaka mike ishize.
Biteganyijwe ko Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu ari umwe mu bakuru b’ibihubu bazageza ijambo ku bazitabira iyi nama.
Mu bandi banyacyubahiro bazayitabira harimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, uwa Togo, Faure Gnassingbé, Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza, Minisitiri w’Intebe wa Lesotho n’abandi.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) Francis Gatare n’Umuyobozi Mukuru wa RwandAir akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingendo zo mu Kirere (IATA), Yvonne Manzi Makolo na bo bari mu bazatanga ibiganiro muri iyi nama.
Umuyobozi wa WTTC, Julia Simpson, yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kuganira no gutegura ahazaza h’ubukerarugendo.
Ati: “Iyi nama izitabirwa n’abayobozi, abahanga udushya n’abafata ibyemezo baturutse hirya no hino ku Isi, kugira ngo twigire hamwe ahazaza h’uru ruganda. Ni umwanya wo gutegura no gutekereza ku hazaza hakomeye gusa, ahubwo hatanga amahirwe kuri bose kandi harengera ibidukikije.”
Yakomeje avuga ko bahisemo ko izabera mu Rwanda kuko ari igihugu cyamaze gushinga imizi mu bukerarugendo kandi ko ibikorwa byabwo bitanga umusanzu mu bukungu bw’Umugabane wa Afurika.
Perezida Suluhu yaherukaga mu Rwanda mu 2021, mu uruzinduko yahagiriye rw’iminsi ibiri rwasize agiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame ndetse hagasinywa amasezerano y’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.