Perezida wa Kenya yamaze kugera mu Rwanda, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Perezida William Ruto yageze mu Rwanda
Muri aka kanya, arimo kugirana ibiganiro na mugenzi w’u Rwanda Paul. Nyuma yaho, harasinywa amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.
Bimwe mu byo baganiraho harimo inyungu z’ubufatanye bw’ibihugu byombi harimo umuhora wa rugu, umutekano w’ibiribwa, guhanga udushya n’ikoranabuhanga, Ubuzima hamwe n’uburezi.

Perezida Ruto yakiriwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda
Uru ruzinduko ruteganijwe kandi kuzamura ubufatanye mu bucuruzi mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC) no ku mugabane w’Afurika, muri rusange.