Umufaransa Philippe Colliou yagizwe umuyobozi wa tekinike na siporo mu ikigo gishinzwe gutegura isiganwa ry’amagare, Tour du Rwanda.
Muri Mata uyu mwaka ni bwo Olivier Grand Jean yandikiye Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare, FERWACY, arimenyesha ko gihagaritse imikoranire bari bafitanye.
Impamvu nyamukuru yateye iseswa ry’amasezerano y’impande zombi harimo kunanirwa gukorana n’urwego rushinzwe imiyoborere ya Tour du Rwanda, ruyobowe na Freddy Kamuzinzi
Philippe Colliou yakoze muri UCI igihe kinini, ayobora shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare kuva 2008 kugeza 2020.
Philippe Colliou yanayoboye kandi Tour de L’Avenir isiganwa ry’amagare ryo mu gihugu cy’u Bufaransa nk’umuyobozi ukuriye siporo kuva mu 2012.
Philippe Colliou yakoze mu marushanwa atandukanye yo muri Afurika arimo Tour de Espoir n’irushanwa ry’Isi ry’abato ryabereye muri Afurika y’Epfo.Olivier Grand Jean wahoze ari umuyobozi wa Tekinike na Siporo muri Tour du Rwanda Philippe Colliou wagizwe umuyobozi wa Tekinike na Siporo muri Tour du Rwanda