Bimaze kumenyerwa ko ibikorwa bihuriweho n’inzego z’umutekano bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ari ngarukamwaka, aho Ingabo z’u Rwanda (RDF) hamwe na Polisi y’Igihugu bafatanya gukora ibikorwa bitandukanye biteza imbere abaturage.

Uyu ni umwihariko w’ingabo z’u Rwanda hamwe na Polisi y’Igihugu, aho bafatanya n’abaturage, bikaba byaratumye barushaho kwisanzura ku basirikare n’abapolisi bitandukanye n’imyaka ya mbere ya 1994.
Mu gihe cy’amezi atatu hakorwa ibikorwa bitandukanye birimo gutanga ubuvuzi ku baturage, kuboroza amatungo, kububakira amazu, ibiraro, guha amashanyarazi n’amazi abatarayabona hamwe n’ibindi bikorwa bitandukanye bifasha abaturage mu iterambere ryabo.
Biteganyijwe ko ku wa mbere tariki 17 Werurwe 2025, ku bufatanye bwa RDF na Polisi y’u Rwanda, aribwo hazatangizwa ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Kuri iyi nshuro bikaba bifite insanganyamatsiko igira iti “Ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano mu Kwibohora 31 n’imyaka 25 y’imikoranire na Polisi y’u Rwanda”.
Mu kiganiro abavugizi b’izo nzego zombi bagiranye na RBA, bayitangarije ko bishimira uko abaturage bagira uruhare mu bufatanye, badahwema kugaragaza ibikorwa byo kubungabunga umutekano n’iterambere ry’u Rwanda.
Umuvugizi wungirije wa RDF, Lt Col Simon Kabera, avuga ko bafite umwihariko, ari nawo ubatandukanye n’ibindi bihugu.

Ati “Ni uko dufite n’inshingano zo kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu. Ibyo tubikura mu ntumbero y’Umukuru w’Igihugu nyakubahwa Perezida wa Repubulika yatanze mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu, ubwo yavuze ati ingabo zacu zizaba umusingi w’iterambere ry’iki gihugu.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga, yagize ati “Ibikorwa by’ubufatanye by’inzego z’umutekano, ingabo na Polisi hamwe n’abaturage, ni ibikorwa biba ngarukamwaka, ariko by’umwihariko uyu mwaka Polisi irizihiza imyaka 25 igiyeho, ariko iri no mu bikorwa birimo n’ubufatanye n’abaturage.”

Arongera ati “Turishimira byinshi, icya mbere ubu ngubu kigaragara, ubu ngubu bitandukanye no mu myaka yabanjirije 1994, ubona ko abaturage badatinya ingabo na Polisi, baziyumvamo, ibikorwa byacu babyibonamo, ndetse baha n’agaciro bakanashimira ibyo tuba twabakoreye, natwe bikadutera ishema ko ibyo dukora bibanyura bikabanezeza.”
Bimwe mu bikorwa binini byakozwe umwaka ushize muri rusange, hubatswe inzu z’abatishoboye 31 zifite agaciro karenze miliyoni 440 Frw ndetse n’imiyoboro y’amazi ibiri kuri Miliyoni zirenga magana atatu z’Amafaranga y’u Rwanda.

Hubatswe kandi ingo mbonezamikuri15 zifite agaciro ka Miliyoni 431 Frw.
Ibikorwa by’ubuvuzi byageze ku bantu barenga ibihumbi 72, abagera ku bihumbi cumi na bibiri muri bo bahabwa ubuvuzi bujyanye no kubagwa, aho byatwaye Miliyoni 113 Frw.
Abaturage borojwe amatungo magufi 800 afite agaciro ka Miliyoni 121 Frw, ibyo byose biherekezwa n’ibindi bikorwa birimo gutera inkunga amakoperative atandukanye, aho urubyiruko rw’abasore n’inkumi rwari mu byaha rugahinduka rwihangiye imirimo, ruhabwa inkunga ifite agaciro ka Miliyoni 452 Frw.

