Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Polisi yasobanuye byinshi kuri permis zizakorerwa ku modoka za ‘automatique’
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Mu Rwanda

Polisi yasobanuye byinshi kuri permis zizakorerwa ku modoka za ‘automatique’

igire
igire Yanditswe May 1, 2024
Share
SHARE

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga za ‘automatique’ zizajya ziba zifite ibimenyetso byihariye biziranga kugira ngo harebwe niba batwaye imodoka bafitiye uburenganzira.

Yabigarutseho mu Kiganiro Waramutse Rwanda cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 1 Gicurasi 2024. Yagihuriyemo na Mazimpaka Julius, Umukozi uhugura abifuza gutwara ibinyabiziga muri Action College and Driving School.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 25 Mata 2024, ni yo yemeje gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ibinyabiziga bya ‘automatique’.

Abantu bazahabwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya “automatique” biri mu rwego batsindiye ni byo bazaba bemerewe gutwara. Abazatsindira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya “manuel” bazaba bemerewe gutwara ibinyabiziga bya “automatique” na “manuel”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko abazajya bahabwa impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga bya “automatique”, ariko zifite ibiziranga.

Ati “Uretse categorie A1 na B1 zisanzwe ari iz’abafite ubumuga bw’ingingo butandukanye, ku bafite izindi [permis] za automatique, hazaba hari akantu kabigaragaza.”

Yagaragaje ko urebye ibizamini bisanzwe bikorwa ku modoka za “manuel”, nta byinshi bizahinduka usibye ko nka ‘démarrage’ itazaba ikenewe.

Umuntu ashobora kwigira ku kinyabiziga cya ‘manuel’ ariko yajya gukora ikizamini akaba yahitamo gukoresha icya ‘automatique’.

Mazimpaka Julius uhugura abifuza gutwara ibinyabiziga muri Action College and Driving School yavuze ko gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ‘automatique’ ari icyemezo gishimishije.

Ati “Abatugana ni bo bishimye kuturusha. Nkatwe abarimu cyangwa abafasha abantu kwihugura, byaradushimishije cyane kuko iyo urebye imodoka ziri kwinjira mu gihugu, nyinshi ni automatique.”

Icyemezo cyo gukorera permis hifashishijwe imodoka za automatique cyakiriwe neza n’abaturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu cyane ko kizoroshya ubuzima bwabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, na we ashimangira ko imodoka za automatique zoroshya ubuzima.

Ati “Nanjye umpitishijemo, ukampa automatique nayikunda, ntivunanye. Si ubunebwe [kuyitwara] ahubwo ni ho tugeze.’’

Yavuze ko mu bihugu byateye imbere hari aho usanga bafite na permis zitajyaho ikimenyetso kiranga niba ari iza ‘manuel’ cyangwa ‘automatique’ kuko bo bafite ubushobozi bwo gukora nyinshi.

Ati “Navuga ko kubera ko tudafite ubushobozi bwo kwikorera imodoka, izo dukoresha ari zo tugura hanze, turacyakoresha zose. Turacyakeneye imodoka z’ubwoko bwombi.’’

ACP Boniface Rutikanga yavuze ko icy’ingenzi gikenewe cyane ari uko abantu biga cyane amategeko y’umuhanda n’ibizamini bitangwa kuko nta kizahinduka cyane.

Ati “Bakeneye kwiga cyane. Abantu benshi ibibazo duhura na byo si uko abantu batazi kuyobora. No ku mategeko tugomba kuhareba. Icy’ingenzi ni uburyo wubahiriza ibimenyetso. Nta gihinduka, nta n’icyiyongereyeho ahubwo ije korohereza.’’

Ibinyabiziga bizajya bikoresha permis za automatic bizaba birimo na Categorie nka Z ibarizwamo amakamyo.

Ati “Imodoka nini zifite system ebyiri, manuel ni yo izaba ikenewe.’’

Mazimpaka Julius uhugura abifuza gutwara ibinyabiziga muri Action College and Driving School yavuze ko bamaze kugura imodoka za automatique bazajya bakoresha mu kwigisha.

Ati “Ubu ni bwo tugiye kubona abakiliya benshi cyane.’’

Abakora ibizamini by’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga bakora ‘démarrage’, guparika n’ikizamini cyo kuzenguruka mu muhanda [circulation] harebwa uko ukora yubahiriza amategeko n’icyo guca mu makona.

 

You Might Also Like

Madamu Jeannette Kagame asanga ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera ari ingenzi

Perezida Kagame yageze muri Kazakhstan

KIBUNGO:Hari abaganga bakoraga mu bitaro bya Kibungo banenzwe kwijandika muri Jenoside

XMLRPC Test Post

IMPANURO:Maj Gen Nyakarundi yahaye impanuro inzego z’umutekano z’u Rwanda zigiye kujya i Cabo Delgado

igire May 1, 2024 May 1, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Kamonyi: Bashinja ‘Abahebyi’ kubangiriza imyaka yari kuri hegitari 20
Ubukungu

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?