Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, RNP, CG Felix Namuhoranye, yavuze ko bifuza kugira umubare munini w’Abapolisi b’abagore bashoboye, aho kugira umubare munini wo kugwiza umurongo.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024, ubwo hatangizwaga inama y’iminsi ibiri ihuza abakobwa n’abagore bari muri Polisi y’Igihugu, ku nshuro ya 13.
CG Namuhoranye yagaragaje ko bizabafasha kubaka igipolisi cy’umwuga mu gukumira ibyaha no gushyira mu bikorwa amategeko nk’inshingano nyamukuru za Polisi y’Igihugu.
Uboyobozi bwa Polisi y’Igihugu bwatangaje ko umubare w’Abapolisi b’abagore ukomeje kwiyongera ukaba ugeze hafi ya 24% ndetse intego ikaba ari ukugera kuri 30%.
CG Namuhoranye ati “Twahuye kugira ngo twibukiranye ihame ry’uburinganire n’aho tugeze turyubahiriza muri Polisi y’u Rwanda. Ubu Polisi ifite Abapolisikazi bagera kuri 23.5% kandi mu gihe cya vuba bazaba barenga 30% mu rwego rwo kubahiriza iri hame.”
Yakomeje agira ati “Iri huriro ntirishingiye gusa ku byo tuganirira hano cyangwa imyanzuro ifatirwamo; ahubwo icy’ingenzi kurushaho ni uburyo bishyirwa mu bikorwa. Ikizaba gisigaye ni uguhangana n’imbogamizi duhura nazo mu kubishyira mu bikorwa.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Console, yavuze ko Abapolisi b’abagore leta ibategerejeho gukomeza kongera ubushobozi kugira ngo baniyongere no mu nzego zifata ibyemezo muri Polisi y’Igihugu.
Ati “Turashimira cyane uburyo Polisi y’u Rwanda ikomeje gushyira ingufu mu ngamba zitandukanye zimakaza ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye. Ibi bigaragarira ku mubare w’abapolisikazi ugenda wiyongera.”
Yakomeje agira ati “Bapolisikazi bakobwa bacu, raporo zitandukanye zigaragaza ko mugaragaza ubudasa mu butumwa bw’akazi mwoherezwamo. Imbaraga, ubushake n’impano mwifitemo zigaraga koko ko umukobwa ashobora kuba ku ruhembe mu kunoza akazi kinyamwuga nk’uko insanganyamatsiko y’uyu munsi ibitwibutsa.”
Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Umupolisikazi ku ruhembe mu kubaka Polisi y’umwuga’.