Intore z’inkomezabigwi icyiciro cya 10 zasoje urugerero zikoze ibikorwa binshi bitandukanye byo guteza imbere igihugu, ni kuri uyu wa gatanu tariki 24 Gashyantare 2023 mu karere ka Rwamagana urugerero rwasorejwe mu murenge wa Munyaga.
Urubyiruko rwo mu murenge wa Munyaga nyuma yo gusoza amasomo bigiye ku rugerero rwavuze ko indangagaciro zigiyeyo zizabafasha kandi zigafasha na bagenzi babo nkuko umuyobozi w’akarere ka Rwamagana yabasabye kugenda bikigisha bagenzi babo nabo bakarangwa n’imyumvire ndetse n’imyifatire myiza.
Mbonyumuvunyi Radjab umuyobozi w’akarere ka Rwamagana yashimiye urubyiruko rwasoje urugerero kandi avuga ko imihigo yose bahize bayesheje, Ati” Turashimira intore zasoje urugerero rudaciye ingando kuko bakoze ibikorwa byinshi kandi byiza kandi bigomba gukomeza ntibirangirire aha ngo kuko musoje ahubwo nibwo mugomba gukora cyane kugira ngo mukomeze gutanga umusaruro mwiza mu kubaka urwababyaye”.
Uru rubyiruko rwasoje turarusaba gukora rushyize hamwe kandi ibyo bigiye mu itorero bakabijyana no mu midugudu aho batuye bakabibwira imiryango yabo, inshuti n’abavandimwe, Inkomezabigwi icyiciro cya 10 urugerero rwitabiriwe n’urubyiruko rungana ni 1032 bakoze ibikorwa bitandukanye bijyanye no gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, uretse nibyo rwakoze ubukangurambaga butandukanye harimo ibikorwa by’isuku n’isukura kubungabunga ibidukikije n’ubwisungane mu kwivuza.
Igirimpuhwe Aphrodis nawe ari mu nkomezabigwi zasoje amasomo yavuze ko nk’urubyuruko biyemeje kuba umusemburo bishakamo ibisubizo Bizana impinduka mu rubyiruko bagenzi babo ati” Mu itorero twakozemo byinshi harimo kubakira abatishoboye, kubaka ubwiherero, twanateye ibiti ku mihanda n’ibindi byinshi. Nkuko umuyobozi w’Akarere yabivuze ni twebwe tugomba kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bibangamiye abaturage no mu midugudu yacu”.
Ibyishaka Cecile ari mu nkomezabigwi icyiciro cya 10 zasoje itorero yagize ati” Twigiyemo byinshi cyane birimo gukunda igihugu ndetse n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda na kirazira n’ibindi bitandukanye”. Twahawe impanuro kandi twiyemeje kuzikurikiza tujya guhindura urubyiruko bagenzi bacu nk’uko babidushishikarije . ubu tugiye kwigisha bagenzi bacu kumenya gufata ibyemezo no guhakanira abagabo bashobora kubashuka bakabatera inda.”
AMAFOTO: