Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: RBA yongeye kwemererwa kwerekana shampiyona y’umupira w’amaguru icyiciro cyambere mu Rwanda
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Amakuru

RBA yongeye kwemererwa kwerekana shampiyona y’umupira w’amaguru icyiciro cyambere mu Rwanda

igire
igire Yanditswe October 3, 2023
Share
SHARE

Nyuma yo kunanirwa kwishyura amafaranga baciwe na “Rwanda Premier League” kugira ngo bahabwe uburenganzira bwose bwo gutangaza shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) byarangiye gihawe kwerekana iyi shampiyona.

Bazajya batambutsa live mu buryo bw’amashusho gusa, mu buryo bw’amajwi (radio) n’imbuga nkoranyambaga ntibiri mu byo baguze.

Tariki ya 21 Nzeri 2023 nibwo RBA na Rwanda Premier League bagombaga gusinyana amasezerano yo kwerekana shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24

Gusa ku munota wa nyuma haje gusohoka ibaruwa ya League ivuga ko uyu muhango utakibaye kubera ko RBA yananiwe kwishyura miliyoni 400 yasabwaga.

Umuyobozi w’inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yusufu yari yabwiye ISIMBI ko ari miliyoni 380 bari gusinyana bagahabwa uburenganzira bwose.

Gusa amakuru avuga ko RBA atari yo yatangaga ahubwo ari miliyoni 280 yari yiteguye kwishyura.

Amakuru IGIRE yamenye ni uko impande zombi zongeye kwicarana maze noneho RBA ibyo kugura uburenganzira bwose irabireka ijya mu mashusho gusa aho bivugwa ko yongeyeho miliyoni 20 biba 300 ikazajya yerekana shampiyona (mu buryo bw’amashusho gusa).

Bivuze ko ubu ibyo kogeza umupira kuri Radio no ku mbuga nkoranyambaga bitari mu byo baguze nk’uko byari bimeze mu masezerano bagomba gusinyana.

Mu gihe nta wundi urabigura, buri gitangazamakuru kizaba gifite uburenganzira bwo gutangaza shampiyona mu buryo bwose ukuyemo amashusho.

You Might Also Like

Виртуальный портал 1win зеркало online: наполненный каталог тайтлов с бонусными спинами

Rutsiro: Kutagira umuriro bituma abatuye Sure batiteza imbere uko bikwiye

Online Casino games

1Вин зеркало на данный момент диалоговый

Melbet: Бонусы, промокоды а еще действия абсолютно все, чего бог велел большой свет!

igire October 3, 2023 October 3, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?