Raporo ngarukamwaka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yerekana ko kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro bikomeje kwiyongera.

Imibare yerekana ko uburyo bugezweho nka agapira (implant), inshinge n’ibinini bukoreshwa cyane.
Muri rusange Abanyarwanda bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro barenga miliyoni ebyiri, bavuye kuri miliyoni 1,5 bariho mu 2019. Bivuze mu gihe cy’imyaka itanu, abantu ibihumbi 492 binjiye muri gahunda zo kuboneza urubyaro, bigaragaraza impinduka mu myumvire y’abaturage.
Agapira (implant) nibwo buryo bwo kuboneza urubyaro bukoreshwa cyane mu Rwanda, kuko kamaze gukoreshwa n’abagera 879.113, barimo 212.974 batangiye kugakoresha mu 2024. Hakurikiraho inshinge zikoreshwa n’abantu 671.008, barimo 180.182 bazitangiye mu 2024.
Uburyo bw’ibinini bwo bukoreshwa n’abantu 348.291, barimo 141.205 babutangiye mu 2024.
Iyo mibare igaragaza kandi ko abagore bifungishije burundu biyongereye ku buryo bugaragara, bava ku 14.456 mu 2019 bagera ku 35.105 mu 2024, byanatumye umubare w’abana bavuka ku mubyeyi bagabanuka, aho umubyeyi asigaye abarirwa abana 3.7.
Kimwe mubyo abayobotse ubwo buryo bahurizaho, ni uko bibafasha kwita ku bana babo babarinda kugwingira, bakiteza imbere, kubera ko kubyara indahekana bidindiza mu iterambere.
Nubwo abashinzwe serivisi zo kuboneza urubyaro basaba ababyeyi guhitamo uburyo bashaka, imibare igaragaza ko ababoneza urubyaro bagenda biyongera, ariko abagore bakavuga ko hari uburyo bubagiraho ingaruka, ku buryo hari abahitamo kubireka.
Umuyobozi ushinzwe kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi muri RBC, Dr.François Régis Cyiza, avuga ko muri rusange imiti yo kuboneza urubyaro igizwe n’imisemburo igendanye n’ubuzima bw’imyororokere abantu basanzwe bagira mu mibiri yabo.
Ati “Iriya miti yo kuboneza urubyaro hafi ya yose ukuntu ikora, isa naho ishingiye ku misemburo n’ubundi dusanzwe dufite. Birumvikana nk’umuti uwo ari wo wose cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose cyinjira mu mubiri, burya imibiri yacu ntabwo icyakira kimwe. Iyo dukoresha buri buryo bwo kuboneza urubyaro abenshi nta kibazo bagira iyo bakibutangira, ariko hari bake umubiri ubanza kugira umwanya wo kubanza gusa nkaho wimenyereza wa muti.”
Ku rundi ruhande, haracyari impungenge ku kwiyongera kw’abangavu baterwa inda zitateganyijwe, aho imibare y’ Ubushakashatsi bwa karindwi ku buzima n’imibereho y’abaturage (DHS 7) bwo mu 2025, yagaragaje ko bageze ku 8% bavuye kuri 5% bariho mu myaka itanu ishize.
