Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: RDC: Abasirikare bayobora Kivu ya Ruguru na Ituri bongerewe igihe
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

RDC: Abasirikare bayobora Kivu ya Ruguru na Ituri bongerewe igihe

igire
igire Yanditswe May 17, 2023
Share
SHARE

RDC: Abasirikare bayobora Kivu ya Ruguru na Ituri bongerewe igihe
Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) nanone yongereye igihe ubuyobozi bwa gisirikare bumaze imyaka ibiri mu Ntara za Kivu ya Ruguru na Ituri mu Burasirazuba bw’igihugu.
Ni icyemezo cyatorewe ku busabe bwa Depite André Katambwe, nkuko bitangazwa na Radio Okapi y’Umuryango w’Abibumbye, yemeza ko nta mpaka zagiwe.

Radio Okapi imusubiramo avuga ko nta mpaka zikwiye kugibwa kuri ubu butegetsi, buzwi nka ‘état de siège’, kuko imyiteguro y’inama yagutse izasuzuma iby’ubwo ibyabwo igeze kure.

Ariko Francine Muyumba wo mu mutwe wa Sena mu Nteko ya RDC, ni umwe mu bamagana ubu butegetsi.

Muyumba yabajijr Minisitiri w’Ubutabera Rose Mutombo niba intego za ‘état de siège’ zaragezweho, kandi niba zitaragezweho impamvu yatuma ikomeza.

Minisitiri Mutombo yavuze ko nubwo hari ibyo leta yagezeho, imitwe yitwaje intwaro yo muri DR Congo n’iyo mu mahanga ikomeje gukorera muri izo ntara.

Ati: “‘Etat de siège’ ntabwo yari igamije gukomeza kubaho by’igihe cyose. [Ariko] kugeza ubu ni bwo buryo bundi bwonyine buhuye n’imiterere y’ibikorwa bya gisirikare bihakorerwa mu guhangana n’ingabo z’abanzi”.

Imitwe y’inyeshyamba irenga 130, irimo n’umutwe wa M23 uvugwa cyane muri iki gihe, ikaba ikorera mu Burasirazuba RDC.

Kuva ku italiki ya 6 Gicurasi 2021, ni bwo Perezida wa RDC Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yakuyeho ubuyobozi bwa gisivile muri izo Ntara zo mu burasirazuba.

Hari nyuma y’ibihe bidasanzwe by’ibikorwa bya gisirikare byari byatangajwe na Leta muri izo Ntara muri Mata uwo mwaka.

Mu 2019 Tshisekedi yavuze ko hatangiye “ibitero bigari” bya gisirikare bigamije kurandura imitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba bw’igihugu.

Kuva icyo gihe, ubuyobozi bwa gisirikare bumaze kongererwa igihe inshuro zirenga 50.

Gusa muri raporo yawo yo mu cyumweru gishize, umuryango Amnesty International wavuze ko ibintu byarushijeho kuzamba kuva hajyaho ubwo butegetsi bwa gisirikare muri izo ntara.

Wasabye ko abategetsi ba DR Congo bakuraho ubwo butegetsi bumeze nk’ibihe bidasanzwe, “kuko buhonyora itegekonshinga n’amategeko mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu”.

Tigere Chagutah, umukuru w’uyu muryango mu karere k’uburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika, yavuze ko niba Perezida Tshisekedi atabukuyeho, “abadepite bagomba kwanga ubusabe bushya bwa leta ubwo ari bwo bwose bwo kubwongerera igihe”.

Nta cyo leta ya Congo yatangaje ku mugaragaro kuri iyo raporo, ntiyanasubije ku busabe bwa BBC Gahuzamiryango bwo kuvuga kuri iyo raporo.

You Might Also Like

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

igire May 17, 2023 May 17, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?